× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana ntisubiza amasengesho, isubiza ukwizera: Umunsi wa 1 - Pastor Christian Gisanura

Category: Sermons  »  1 month ago »  Pastor Christian Gisanura

Imana ntisubiza amasengesho, isubiza ukwizera: Umunsi wa 1 - Pastor Christian Gisanura

Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva. (Yesaya 65:24).

Birashoboka kuba umutoni w’Imana ikagutonesha kimwe n’ukuntu umubyeyi atonesha umwana we. Iyo ufite uwo utonesha, aba ari mu mutima ndetse no mu bitekerezo byawe.

Mbere y’uko akenera ikintu uba wagishatse, mbere y’uko ahura n’ikibazo uratabara, mbere y’uko akubitwa n’imbeho uba washatse umupira, mbere y’uko asonza uba wahishije..., gusa kuko niho umutima wawe uri. Tubikora nk’ababyeyi kubera inshingano n’urukundo dufitiye abana bacu.

Usibye kuba Imana ari umubyeyi ibasha no kureba mu mitima yacu, ibona uko twizeye n’ukuntu tuyishaka, aho dutumbereye ibyiringiro byo gutabarwa, uko dutekereza gukemura ibibazo, ndetse n’igituma twisanga mu bibazo turimo.

Kimwe mu bituma abantu biriza, bagasenga, yewe bagatanga n’ibyabo ariko ntibasubizwe, ni uko bazi ko ari byo bisunika Imana gukora. Oya, Imana yacu isunikwa n’urukundo ndetse no kwizera tuyifitiye. Ntisunikwa n’amaturo yawe cyangwa kuboroga.

Yesu yivugiye ati: "Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke." (Yohana 14:21)

Kukwiyereka si ikindi, ni ugusubiza amasengesho yawe. Kandi kugira amategeko ye, ni ukumenya ijambo rye, ukaryizera urishira mubikorwa.

Kuva ireba mu mutima, itondere ibyo ubikamo, byagufungira cyangwa bikagufungurira amasengesho. Nubikora, uzasubizwa utarasenga, Yesu agushoboze.

Shalom, Pastor Christian Gisanura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.