Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo "Yee" iri. Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo"Amen", ngo Imana ihimbazwe natwe (2 Abakorinto 1:20).
Impamvu yitwa Imana y’amasezerano, ni uko iyo ivuze, irasohoza. Yashyize ijambo ryayo hejuru y’intebe yayo, kandi ihora iri inyuma y’ijambo ryayo ngo irisohoze.
Mu by’ukuri, iyo dusubijwe mu masengesho, ntiba isubije ku byo twasabye ahubwo iba isohoje ibyo yavuze cyangwa yisezeranije kudukorera.
Urugero iyo umwana asabye umubyeyi ibiryo, ntiyabimuha kuko yabisabye gusa, ahubwo kuko yabigambiriye. Ni nayo mpamvu aba yabitetse.
Iyo umukobwa arongowe, ni nde uba usubijwe? Ni nuwarongowe cyangwa ni umubyeyi ? Murambwira ko ari bombi. Yego, ariko umubyeyi cyane cyane, kuko aba ageze ku ntego yatekerejeho kuva umwana akiri muto.
Ni na ko bimeze ku Imana yacu. Yateganyije inzira y’amasezerano yayo ku bana bayo. Ifitiye buri umwe icyo yibwira kumukorera nk’uko tubibona muri Yeremiya 29:11, aho yivugira iti "Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma."
Rero ibyo yibyira kuri buri wese nta handi tubisanga ni muri Yesu.
Niba ukeneye kumenya no kugendera mu masezerano y’Imana, menya icyo yavuze mu ijambo ryayo kuko ari yo murage yahaye abamwizeye bose. Icya kabiri tura muri Yesu kuko ari muri we amasezerano yose asohorera.
Abantu benshi bazi ko nibasenga mu izina rya Yesu basubizwa, ariko ukuri ni uko nibamenya icyo yavuze ku cyifuzo bafite, bakagisengeramo mu izina rya Yesu ni ho bashobora gusubizwa kuko bazaba bayifatiye ku byo yivugiye.
Urugero ukeneye ubutabazi bw’Imana, wasengera muri Yeremiya 15:20 aho yivugira iti " ...na bo bazakurwanya ariko ntibazakunesha kuko ndi kumwe nawe ngo ngukize kandi nkurokore".
Biragoye ko itabikora kuko wagendeye ku murage w’isezerano riri mu ijambo. Kandi ntishobora kwivuguruza, cyeretse hari ibizira bikuriho biha satani ububasha bwo gufunga ibisubizo, nk’uko byabaye kuri Daniel mu gihe cy’iminsi 21, cyangwa ku bwoko bwa Isiraheri mu butayu.
Usabwa kwitondera umurage wahawe ariyo ijambo n’uburyo urikoresha muri Yesu kuko niho hari ubwishingizi budashira.
Shalom, Pastor Christian Gisanura
Amen 🙏,turategere amasezerano y,lmana yacu
Amen turasabwa kwitondera umurage twahawe