Umuvugabutumwa Justin Hakizimana ari mu bakunzwe cyane mu gihugu.
Umuvugabutumwa Hakizimana Justin yamenyekanye mu nyigisho "Abapagani bo mu rusengero", iboneka mu kiganiro "Ibyiringiro by’abizera" cyahitaga kuri Radio Umucyo dore ko cyakurikirwaga n’imbaga y’abakristo ku bwo gutsindwa n’iryo jambo.
Kuri ubu uyu muvugabutumwa asigaye abarizwa kuri Life Radio ya ADEPR. Ev.Hakizimana Justin ni umwe mu bavugabutumwa batumwe n’Imana mu gihe ijambo ry’Imana ryari rimaze gufatwa nk’igikikinisho (igipurizo) mu bihe byashize.
Yahawe icyo kuvuga ku bishushanya mu nsengero abita Abapagani bo mu rusengero. Ibi byatumye benshi bamubona nk’usutse umunyu mu bisebe bibisi kubera uburyo yagaragaje ko nubwo hari abagaragara nk’abakristo mu nsengero, ariko ari abapagani mu mitima.
Ev. Justin, umugabo ubarizwa mu itorero rya ADEPR, akaba yararashe mu mitima y’abiyitaga intungane bibera mu nsengero ariko barutwa n’abapagani bibereye hanze. Ubu akomeje gutanga inyigisho zitandukanye z’ihumure zirimo nk’iyi yitwa "Kwibukwa n’Imana "