× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yesu akiza abafite imitima imenetse - Pastor Alice Uwamahoro

Category: Sermons  »  September 2024 »  Pastor Alice Uwamahoro

Yesu akiza abafite imitima imenetse - Pastor Alice Uwamahoro

Zaburi 147:3 "Akiza abafite imitima imenetse, apfuka inguma z’imibabaro yabo".

Uyu munsi turavuga kuri kamere y’impuhwe z’Imana n’ubushobozi bwayo bwo gukiza amarangamutima by’abantu. Iyi Zaburi, yerekana uburyo Imana yita kubababaye n’abafite ubwihebe. Imana itanga ihumure kubafite ububabare bukabije.

"Gupfuka inguma z’imibabaro" mu buryo bw’ikigereranyo byerekana inzira yo gukiza ububabare n’agahinda by’abantu.

Uyu munsi tariki 10 Nzeri, ni umunsi mpuzamahanga wo gukumira kwiyahura, ugamije gukangurira abantu kwirinda kwiyahura no kwita k’ubuzima bwo mu mutwe. Raporo yo mu 2021 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko abantu 1,000,000 biyahura buri mwaka ku Isi yose, ndetse ko abafite ibyago byinshi byo kwiyahura ari abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe cyane cyane ibyabateye agahinda gakabije ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge.

OMS kandi yagaragaje ko kwiyahura biza ku mwanya wa kane mu mpamvu zitera impfu mu rubyiruko rwo ku Isi ruri hagati y’imyaka 15 na 29, ni mu gihe abantu miliyoni 280 batuye isi bari mu gahinda gakabije.

Mu Rwanda imibare igaragazwa n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, yerekana ko abantu bagerageje kwiyahura hirya no hino mu gihugu ari 813 mu mwaka wa 2019, mu 2020 baba 1728, naho mu 2021 baba 2554, ni mu gihe iyi mibare yaje kuzamuka mu 2022 bakagera ku 2746.

Nanone kandi ubushakashatsi bwakozwe n’Iki kigo mu 2018, bwagaragaje ko abaturarwanda 11,9% bafite indwara y’agahinda gakabije, naho 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni bo bafite iyi ndwara. Bwagaragaje ko umuntu umwe muri batanu (1/5) aba afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi aha harimo n’agahinda gakabije akenshi ugafite ntabashe kubona ubufasha buhagije bishobora kumugeza kukwiyambura ubuzima.

Nubwo bimeze bityo hari inkuru nziza ko Yesu Kristo afite ububasha bwo gukiza abafite imitima ikomeretse, yuzuye agahinda n’imibabaro y’uburyo butari bumwe nk’uko twabisomye muri Zaburi ya 147. Nubwo Imana ifite uburyo bwinshi n’inzira nyinshi ikoresha ikiza umuntu, uyu munsi turareba uburyo 3 Imana ikoresha igakiza imitima ikomeretse.

Imana ikiza umuntu binyuze mu ntambwe Umuntu atera yo kwizera Kristo: Indirimbo ya 94 iravuga ngo “ubugingo bwanjye bwahindutse ukundi Yesu ubwo yangeramo, umucyo winjiye mu mutima wanjye, Yesu ubwo yangeramo”. Muri Zaburi 34:18, hagira hati: "Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse" Kubaho kw’Imana ni isoko y’ihumure ryinshi no gukira.

Urugero, rw’inkuru ya Hana (1 Samweli 1), yarababaye cyane kuko atabyaraga. Umubabaro we wamusunikiye ku kwiringira Imana no kuyizera. Kubaho kw’Imana mu buzima bwa Hana byamufashije guhindura umubabaro we mo ibyishimo ubwo yabyaraga umuhungu akamwita Samweli.

Imana ikiza ikoreshe abandi bantu ndetse n’ibyaremwe: Yesu yatanze urugero ko mu byo Imana yamutumye gukora harimo: kuvura abafite imvure zo mu mitima no guhoza abarira.(Yesaya 61:3; Luka 4:18). Nk’uko Imana ikoresha abaganga bakabasha kubaga umuntu bakongera bakamuteranya neza.

Yesu yerekanye uburyo Imana ikoresha abantu bayo mu kuvura ibikomere by’umutima no guhumuriza. Hari abantu bahuguriwe mu kuvura ibikomere by’umutima hakoreshejwe ibiganiro, ubujyanama ndetse n’imiti, hari n’abo Imana ikoresha mu gukenura abafite ibyo bakennye nk’amafunguro, icumbi, kuvuzwa… (Clinical Psychotherapists, Psychiatrists, Counselors, social workers). Mu bikorwa byo gutanga ihumure, ubusabane, ibikorwa by’urukundo no gufasha bigira uruhare rukomeye mu gukiza ibikomere n’agahinda gakabije ku bantu bamwe.

Imana ikiza binyuze mu kwakira umuntu no kumutega amatwi: Inkuru ya Yesu n’umusamariyakazi (Yohana 4) yerekana uburyo Imana ikiza umuntu binyuze mu guha umwanya umuntu, kumutega amatwi no kumwumva. Uyu mugore yari yarahuye n’urushako rwinshi kandi rwananiranye kandi yabanaga n’isoni n’ipfunwe ryo kugera aho abandi bantu bari, societe yabagamo yari yaramufashe nk’igicibwa.

Yesu aramwegera, atangira kumuvugisha (ibintu byatangaje cyane abigishwa be), amutega amatwi, umugore avuga ibyo yaciyemo. Nyuma Yesu yamuhaye amazi ye mazima, agereranywa no gutanga ubuzima no gukira kugira ngo akemure ibikomere by’amarangamutima niby’umwuka uyu muntu yagendanaga.

Imana itanga ihumure n’icyizere mu guha ikaze abantu bayo no gutega amatwi ububabare bwabo, urugero abizera bakwiriye kugira mu gufasha bagenzi babo kuko ibyo bituma abantu bumva ko bafite agaciro kandi bashyigikiwe, kwakirwa no gutegwa amatwi bifasha gukira kw’amarangamutima no kugarurirwa ibyiringiro by’ubuzima.

Ubuzima butandukanye abantu babamo butuma bahura n’ibibazo birimo: ibihombo, ubukene, uburwayi, ubumuga, urushako rubi, amakimbirane mu miryango, ihohoterwa, akarengane, gupfusha, amadeni, n’ibindi.

Ibi byose biganisha bamwe ku gukomereka ndetse n’ihungabana, aho bamwe bakurizamo ibibazo bigendanye n’agahinda gakabije akenshi kaganisha ku kwiyahura ariko hari inkuru y’ibyiringiro y’uko n’uyu munsi Yesu aracyakiza imitima ikomeretse. Reka nsoze mvuga nk’uko Pawulo yavuze ati: “Wikwigirira nabi! Twese turahari.” (Ibyakozwe n’intumwa 16:28).

Imana ibahe umugisha!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.