× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yesu agiye kuza vuba!

Category: Ministry  »  3 months ago »  Our Reporter

Yesu agiye kuza vuba!

Ijambo ry’Imana ritubwira neza ko umunsi n’isaha Yesu azagarukiraho nta muntu n’umwe uyizi, keretse Data wo mu ijuru (Matayo 24:36). Icyakora, Bibiliya yerekana ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko igihe cyegereje, kandi ni byo bigira abantu benshi bibaza niba turi mu bihe bisatira kugaruka kwa Kristo.

Iki kibazo gikomeje kugira ingufu muri iki gihe bitewe n’iterambere ryihuse mu ikoranabuhanga, impinduka mu mico y’abantu, n’ibimenyetso byahanuwe bigenda bisohora. Nubwo umwaka cyangwa itariki Yesu azagarukira bitazwi, hari ibimenyetso by’ibihe Bibiliya ivuga.

1. Iterambere ry’isi ryihuse: Ikoranabuhanga, AI n’isi ibaye “umudugudu”

Bibiliya ivuga ko “ubumenyi buzagwira” (Daniyeli 12:4). Ubu isi irihuta kurusha uko yabayeho mu mateka yayo: AI (ubwenge bw’ubukorano) iragenda isimbura ibikorwa byinshi by’abahanga; Isi yose irahuza mu masegonda binyuze kuri internet; Ibihugu birimo kuvumbura intwaro zikomeye zishobora kurimbura isi mu kanya gato

Ibi byose bituma abahanga mu by’iyobokamana bavuga ko turi mu gihe gisa n’icyo Bibiliya yerekana ko kibanziriza iminsi ya nyuma.

2. Ivugabutumwa rimaze kugera ku mpera z’isi

Yesu yavuze ko: “Ubutumwa bwiza bw’Ubwami buzabwirizwa mu isi yose, bugahabwa amahanga yose, maze ni bwo impera zizagera.” (Matayo 24:14)

Uyu munsi: Bibiliya yashyizwe mu ndimi zirenga 3300; Ivugabutumwa rigezweho rirenga imipaka rikoresheje Youtube, TV, Radio, Apps n’imbuga nkoranyambaga; Amahanga atarigeze yumva ubutumwa ni yo asigaye ari make

Abashakashatsi ba missiologie bavuga ko dushobora kuba turi mu bihe bya nyuma by’isohozwa ry’iyi ntego. Abanyamadini barimo Pastor Rick Warren bafite intero n’icyifuzo cy’uko mu mwaka wa 2033 abatuye Isi yose bazaba baragezweho n’Ubutumwa bwiza. Icyo gihe hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 2000 Yesu azutse akajya mu Ijuru.

3. Ibimenyetso bitandukanye mu bihugu binyuranye no mu isi

Yesu yavuze ko hazabaho: Intambara n’inkuru z’intambara; Ubukungu buzahungabana, Indwara z’ibyorezo. Mu myaka micye ishize, twabonye: COVID-19 yahungabanyije isi yose, Intambara mu bice byinshi (Ukraine, Middle East, Sudan, DR Congo…), Ihindagurika ry’ikirere ritera ibyago bidasanzwe; Isi isa n’iri mu rungabangabo mu bya politiki n’ubukungu.

Ibi byose byemeza ko turi mu bihe Yesu yagaragaje nk’ibimenyetso by’igihe cyegereje.

4. Ibyaha biziyongera ku isi

Bibiliya ivuga ko mu minsi ya nyuma, abantu bazaba bakunda ibyabo gusa; Kwica, ubusambanyi, ruswa n’ivangura biziyongera; Abantu bazanga Imana cyane (2 Timoteyo 3). Ibi byose tubibona mu mikorere ya muntu muri iki kinyejana cya 21.

Nubwo ibimenyetso byose byo mu bihe bya nyuma biri kwigaragaza cyane, nta muntu n’umwe ushobora kuvuga umwaka cyangwa itariki y’imperuka y’Isi. Yesu ubwe yavuze ko azaza nk’umujura utunguranye (1 Abatesalonike 5:2).

Ariko kandi, ukurikije ibibera ku isi ndetse n’uko ubuhanuzi busohora, abahanga benshi mu bya tewolojiya bavuga ko Igihe cyo kugaruka k’Umwami gishobora kuba kiri hafi cyane kurusha uko abantu babitekereza.

Bagaragaza kandi ko isi iri mu gihe Bibiliya yise “ibihe bya nyuma” cyangwa “amasaha yo ku mugoroba” mu mateka y’agakiza.

Ni ibiki bizagaragaza ko kugaruka kwe kuri hafi cyane?

1. Kuvuka kwa Antichrist: Azasinya amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu — ikimenyetso gikomeye cy’uko igihe cyageze (2 Abatesalonike 2).

2. Kubakwa k’urusengero rwa gatatu i Yerusalemu: Bibiliya ivuga ko ruzubakwa mbere yuko Yesu agaruka (Daniyeli 9:27).

3. Kwiyongera kw’akarengane n’isi ivangirwa: Yesu yavuze ko “urukundo rwa benshi ruzakonja.”

4. Ivugabutumwa rizasohozwa 100%: Nta gihugu na kimwe kitarabona Inkuru Nziza.

Nubwo umwaka wo kugaruka kwa Yesu utazwi, ibimenyetso byose bigaragaza ko: Yesu ari hafi cyane kugaruka. Iterambere, ihinduramatwara y’isi, ubuhanuzi busohora, n’ivugabutumwa ryageze ku isi yose, byose birabihamya.

Icy’ingenzi si ukumenya itariki…ahubwo ni uguhora twiteguye. Yesu ubwe yaravuze ati “Nimube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.