× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yavura ’depression’: Jesca Mucyowera na Trèsor batanze umuti womora mu ndirimbo "Ndiwe"

Category: Artists  »  47 minutes ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yavura 'depression': Jesca Mucyowera na Trèsor batanze umuti womora mu ndirimbo "Ndiwe"

Umuramyi Jesca Mucyowera yagereranyije indirimbo nshya "Ndiwe" n’umuti wa ’Depression’ [agahinda gakabije].

Ndiwe ni imwe mu ndirimbo zakozwe mu buryo bwa live recording ikaba imwe mu ndirimbo zuzuye ihumure. Wowe wumva wihebye wabuze amahoro yo mu mutima fata ’ecouteur’ zawe unyarukire gato kuri YouTube wiyumvire indirimbo "Ndiwe" usubizwemo ibyiringoro.

Aganira na Paradise Jesca yagize ati: "Ubutumwa nashakaga gutambutsa buri mu byanditswe byera byo muri Yesaya 43:13 Havuga ngo “Kandi koko uhereye aho umucyo wabereyeho NDIWE, nta wubasha gutesha ukuboko kwanjye. Ubwo nzakora umurimo ni nde uzankoma mu nkokora?” Ni Imana yibarizaga. Ndakomeza abantu mbabwira ngo icyo Imana yakubwiye cyose izagikora.

Iyi ndirimbo yanditswe na Jesca ubwe ayikorana n’umuramyi Trèsor Ngwuweneza. Jesca abajijwe indwara iyi ndirimbo yavura bibaye ngombwa ko ihinduka umuti wo muri pharmacy, nta gutinda yagize ati: "Numva yavura Depression".

Iyi ndirimbo ni iri mu zigize Album ya 2 yitwa Imana ikomeye

Tariki ya 02 Ugushyingo 2025 Jesca yamurikiye abakunzi be ubutunzi bwo mu mwuka Imana yamuhaye binyuze mu gitaramo cyiswe "Restoring worship Experience’’.

Abajijwe ku matunda arimo gusoroma ku mbuto yabibye muri iki gitaramo yagize ati: "Ndacyacyira ubuhamya bw’abahembutse, abakiriye agakiza, abasobanukiwe birushijeho iby’uru rugendo.

Abakunzi be batuye hanze y’u Rwanda batekerejweho.

Jesca Mucyowera ni umwe mu baramyi bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba gospel mu Rwanda, muri Afurika ndetse no ku yindi migabane buturutse ku ndirimbo ze zomora inguma ndetse n’umutima wicisha bugufi.

Yageneye ubutumwa bw’ihumure abatuye hanze y’U Rwanda ati: "Kristo naca inzira ku bu fatanye bwacu namwe nzabageraho bidatinze."

Mucyowera Jesca ni umuririmbyi w’umuhanga akaba n’umwanditsi mwiza w’indirimbo za Gospel. Ni we wanditse ’Shimwa’ ya Injili Bora yamamaye cyane. Avuga ko kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwagura ubwami bwayo.

Jesca Mucyowera azwi cyane mu ndirimbo nka Adonai, Yesu arashoboye, Ntizagutererana n’izindi....

Jesca Mucyowera na Tresor bahuje inganzo mu ndirimbo "Ndiwe"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.