× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yateguje indirimbo n’abarimo Apotre Dr Gitwaza: Jessie agarukanye indirimbo "Mukono wa Ajabu"

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yateguje indirimbo n'abarimo Apotre Dr Gitwaza: Jessie agarukanye indirimbo "Mukono wa Ajabu"

Ndikumukiza Jessie Samuella Mwene Ndikumukiza Sam, ni umwana mutoya, icyitegerezo, ikirangantego cya Gospel cy’ejo hazaza. Kuri ubu agarutse mu muziki mu rurimi rw’igiswahili, akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise "Mukono wa Ajabu".

Paradise yagiranye ikiganiro cyihariye na bwana Ndikumukiza Sam umubyeyi wa Jessie, akaba n’umujyanama we mu muziki. Yavuze ku butumwa mvamutima uyu mwana yashakaga gutanga.

"Ubutumwa bukubiyemo ni uko tutazakorwa n’isoni kuko twiringiye ukuboko gukomeye kandi imbaraga zose ziturwanya ziri munsi y’uko kuboko (Ndavuga muri rusange abantu bizeye Imana". Papa Jessie ku ndangururamajwi za Paradise.

Ni impano Rugaba yagabiye u Rwanda n’amahanga. Ku myaka icyenda gusa, amaze kuba nk’igitereko cy’amatabaza giteretse ku gasongero, aheza kuruta ahandi nk’i Gosheni dore ko amaze gusohora indirimbo utabarira ku mitwe y’intoki ngo bikunde.

Uko niko amaze guhurira mu ndirimbo n’ibyamamare nka mucuti we w’urungano Akariza bahuriye mu ndirimbo "Amfashe ukuboko". Abahanzi bubatse Ibigwi n’ibirindiro bamwiyumvamo, iyi ni imvano yo guhurira na Tonzi (Igifaru) mu ndirimbo "Ushimwe" uyu mwana yasubiyemo ikarebwa n’abantu basaga 1,700,000 ku rubuga rwa YouTube.

Uyu mwana kandi akundwa n’abakozi b’Imana bagabura ibyayo. Yahuriye mu ndirimbo "Azi gutabara" na Pastor Hortanse Mazimpaka, ni indirimbo yibutsa abantu ko umwami Imana azi gutabara abageragezwa.

Avuga ku byiyumviro by’abantu batandukanye ku ndirimbo Jessie yahuriyemo n’abaririmbyi batandukanye, Papa Jessie washinze River Studio itunganya indirimbo za Jessie, yagize ati: " Ikindi ni uko twifuza kwagura ubutumwa n’impano mu buryo bwo gukora indiririmbo no mu zindi ndimi zitangukanye."

Yakomeje agira ati: "Twabonye comments nyinshi nziza ku ndirimbo yakoranye na Kaliza Gaella. Ikindi ni uko si Kaliza gusa ahubwo twahawe ubutumwa bw’ishimwe ku ndirimbo yakoranye na Pastor Hortence". Yateguje ko bafite umushinga wo kuzakorana indirimbo n’ibyamamare. Yagize ati: "Si abo gusa hari n’izindi duteganya gukorana n’abandi bakozi b’Imana nka Rutayisire, Gitwaza n’abandi batandukanye."

Producer Ndikumukiza Sam (Se wa Jessie), avuga ko umukobwa we Jessie [Ndikumukiza Samuella Jessie] yavukanye impano yo kuririmba kuko yatangiye kuyimubonamo kera cyane, bituma nawe yiyemeza kumufasha mu bushobozi bwe.

Ati "Impano yarayivukanye. Byahereye akiri muto, urabona iyo umwana arimo arira ukavuza umuziki, hari ubwoko bw’umuziki abana bakunda, imwe irimo utuntu tubarangaza,..Hari indirimbo yakundaga ari muto cyane atazi no kuvuga, wayishyiramo ukabona arasetse, ari uruhinja".

Yavuze ko Jessie ataratangira kwiyandikira indirimbo ze kuko ataramenye kwandika. Ati "Ntabwo aratangira kwiyandikira. Kuririmba bimurimo kuko ni nawe wabinsabye kuko nabonaga abishobore rero ndamwemerera ndamufasha".

Yavuze ko ari we uyu mwana akomoraho impano yo kuririmba n’ubwo we bimugora kuririmba ari nayo mpamvu yirunduriye mu gutunganya indirimbo. Ati "Kuririmba abikura kuri njye, kuririmba birangora ariko urumva ni impano iba iri mu muntu".

Uyu mugabo w’inararibonye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi, yavuze ko yiyemeje gufasha umukobwa we Jessie kuko yamusanzemo impano. Yavuze ko amwifuriza kuzagera kure hashoboka mu mpano ye.

Ati "Kubera ko nabonye afite impano, numva tugize umugisha yagera kure hashoboka mu mpano ye kumwe ufasha umwana mu kintu akunda, ukamufasha kugira ngo azabashe kugera kure mu nzozi ze".

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA JESSIE WITEGURA GUKORANA INDIRIMBON NA APOTRE GITWAZA

REBA INDIRIMBO "AZI GUTABARA" YA JESSIE NA PASTOR HORTENSE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.