× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mukamurenzi Clotilde avuga ko yatunguwe n’Imana kuboneka ku mwanya wa 4 muri RSW TALENT HUNT

Category: Artists  »  June 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Mukamurenzi Clotilde avuga ko yatunguwe n'Imana kuboneka ku mwanya wa 4 muri RSW TALENT HUNT

Umuhanzikazi Mukamurenzi Clotilde ukomoka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange yatunguwe n’umwanya wa kane yacyuye mu irushanwa RSW TALENT HUNT rizahemba Miliyoni 10 Frw.

Kimwe cya kabiri cya RSW TALENT HUNT cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023 mu gikorwa cyabereye i Kimironko kuri Zeraphat Holy Church. Abanyempano bagera kuri 93 nibo bahatanye muri iki cyiciro, birangira abagera kuri 30 ari bo gusa babonye itike ya FINAL.

Irushanwa RSW TALENT HUNT riyobowe na Bishop Justin Alan uba muri Australia, rikaba rimaze igihe rizenguruka igihugu cyose. Riri hafi kurangira kuko hasigaye icyiciro cya nyuma.

Paradise.rw yanyarukiye ahabereye 1/2 cya RSW TALENT HUNT, iganira n’abanyempano batandukanye. Mu bo twaganiriye nabo harimo umuhanzikazi Mukamurenzi waje ku mwanya wa kane mu bitwaye neza kurusha abandi.

Twamubajije ibanga yakoresheje kugira ngo aboneke mu myanya ya mbere. Mukamurenzi Clotilde (Korotirida) usengera mu itorero rya Assemble of God Kayonza yagize at"Njyewe byandenze cyane, nashimye Imana mu mutima sinari nzi ko naboneka mu bahanzi 30. Imana yantunguye cyane si uko ndi umuhanga ".

Abajijwe ku ntwaro yakoresheje kugira ngo aboneke mu bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahatanira miliyoni 10 Frw zizatangwa mu kwezi gutaha kwa 7, yagize ati "Intwaro nakoresheje ni iyo gusenga cyane kuko ndi umunyamasengesho. Ikindi ni uko nagize umujyanama mwiza, umugabo wagiye amba hafi akankosora mu bihangano byajye "

Umunyamakuru yamubajije icyo agiye gukora kugira ngo azegukane akayabo ka miliyoni 10 Frw zihatanirwa n’abagera kuri 30 batoranijwe mu bagera kuri 93. Yagize ati "Naturutse kuri site ya Kayonza none naje ku mwanya wa kane, hamwe no gusenga Imana.

Ndangira ngo izashoboze nk’uko ijambo ryayo ribivuga ngo nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga, ubundi ndakomeza gusenga no gukora imyitozo cyane kugira ngo nzabashe gutambuka hariya hantu"

Mu bo ashimira bamufashije yagize ati "Ndashimira by’umwihariko abayobozi ba RSW TALENT HUNT bayobowe na Bishop Justin Alain bafasha abafite impano aho ngeze ni bo mbikesha.

Ndashimira umugabo wajye wampaye amatike nakoreshaga, yambaye hafi akankosora mu gihe ndi mu myitozo. Ndashimira Karyango hamwe n’ababyeyi banjye n’abo nashatsemo dore ko n’ubu bari bamperekeje muri iki cyiciro cya 1/2, ntibagiwe n’itorero ryajye Assemble of God Kayonza.

Mukamurenzi avuga ko intwaro y’amasengesho ariyo yamuhesheje intsinzi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mbere na Mbere ndashimira SRW Talent Hunt ashyizeho iri rushanwa mukaba mwaratekereje kubanyempano muburyo bwo kubashyigikira mukuziteza imbere vraiment mwarakoze cyane
Vraiment njye nkurikije uburyo namubonye aririmba nabonaga araza kumwanya wambere
So we hope that ko Final azayegukana
Tumurinyuma

Cyanditswe na: TUGANISHURI Etienne   »   Kuwa 20/06/2023 11:34

Mbere na Mbere ndashimira RSW Talent Hunt ashyizeho iri rushanwa mukaba mwaratekereje kubanyempano muburyo bwo kubashyigikira mukuziteza imbere vraiment mwarakoze cyane
My opinion is this nkurikije uko numvise aririmba narinziko araza kumwanya wa Mbere so ni byabaye byaradushimijije
Kuba yaraje ari kuwa kane
We hope that ko Final azayegukana
Tumurinyuma

Cyanditswe na: TUGANISHURI Etienne   »   Kuwa 20/06/2023 11:31

Dushimye Imana cyane kubwintambwe yateje umukobwa wacu Mukamurenzi Clotilde twizeyeko nibisigaye bizagenda neza.

Cyanditswe na: EmmanueI Cyimana   »   Kuwa 20/06/2023 07:43

Mukamurenzi rwose tukuri inyuma kandi Imana yagusezeranyije kwehukana igikombe twizeyeko iribukomeze kugushoboza muribyose bisigaye kandi isezerano ry’Imana ntirihera

Cyanditswe na: Ingabire Aline  »   Kuwa 20/06/2023 06:43

Nibyiza cyane kdi Nibyagaciro kuba Mukamurenzi abonetse kuri liste yabantu muri 30 kdi ava muri top 5,
Nyagasani yumvishye amasengesho ye kdi ni bindi azabikora,
akomeze agire imyiteguro myiza harikizere kashobora nokwwgukana umwanya wa mbere

Cyanditswe na: Olivier NSABIMANA  »   Kuwa 20/06/2023 05:43