Inkuru y’akababaro yumvikanye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ko Se wa Pastor Kayiranga Innocent yitabye Imana mu buryo butunguranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025.
Paradise yamenye ko Se wa Pastor Kayiranga atari arwaye, ahubwo yatabarutse bitunguranye. Yaryamye arasinzira, ntiyakanguka kuko yari yamaze kwitaba Imana nk’uko umuhungu we Kayiranga Innocent yabigarutseho mu butumwa bw’akababaro yanyujije kuri Sitati ya Whatsapp.
Pastor Kayiranga yagize ati: "Papa wanjye, mubyeyi ’wambyaye’ ubu koko uragiye. Noneho reba ukuntu watwihishe ukajya kuryama nk’ibisanzwe warangiza ntukanguke. Njyewe ndabona isi isobetse umwijima ariko igendere uruhukire mu mahoro, abawe tuzahora tukwibuka."
Pastor Kayiranga Innocent akorera umurimo w’Imana mu Itorero Ebenezer Open Bible Church akaba n’umuhanzi ukomeye mu muziki wa Gospel ndetse afatwa nka nimero ya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba. Yashakanye na Pastor Nkwihoreze Grace bafitanye abana 5. Bucura bwabo ni umuhungu bise Ntwari Gad Israel wabonye izuba kuwa 25/9/2020.
Umubyeyi wa Pastor Kayiranga yitabye Imana
Pastor Kayiranga Innocent akunzwe mu ndirimbo "Ngarutse imbere yawe"