Hariho abiha n’abiyita amazina y’ibitabashwa ngo niba Apostle, ni ba Bishop, ariko wareba imirimo bakora yakabahaye iryo zina ukayibura, nta n’igisambo yari yakura mu bujura cyangwa mu byaha, nyamara ijambo ry’Imana rigira riti "abahinduriye benshi ku bw’ubukiranutsi bazaka nk’inyenyeri".
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023 Paradise.rw yamenye bitunguranye ko ku Kacyiru ahitwa mu Rwinganzo hari kubera ibirori byo kwambika ikamba umugore witwa Claudine witegura kwibaruka, akaba ari umugore wa Ev. Cyiza Claude usengera muri EAR Remera (Giporoso) wakijijwe akava mu cyaha cy’ubutinganyi yamazemo imyaka itandatu yose.
Paradise yahise ijya gusura Cyiza Claude tumusanga muri uwo muhango. Byari ibirori bikomeye byaranzwe n’amarira menshi y’ibyishimo yatumye Nyirahabineza Gerturde uzwi nka Shangazi Jane bamuha Izina ry’Intumwa y’Imana (Apostle) ku bw’umurimo ukomeye yakoze akaba yubatse urugo rwa Claude na Claudine bagiye kwibaruka umwana wa kane.
Ni nyuma y’uko abantu benshi bamukwenaga ngo yakoze byinshi abwiriza abatinganyi ngo reka barebe ko uyu Cyiza Claude azabasha gutera inda bigakunda, ibyo byamuteye kugwa igihumure.
Mu bafashe ijambo mu gikorwa cya Baby Shower bose bagarutse ku murimo w’ivugabutumwa Shangazi Jane yakoze bawita uw’ubutwari bityo agomba kugirwa Intwari akiriho akabishimirwa imbere y’imbaga yabihaye Imana n’umuryango nyarwanda mu kuba yitangira ingo zigenda zisenyuka biturutse ku mugambi mubisha wa satani udashaka ko abagabo n’abagore babyara bakororoka.
Apostle Nyirahabineza Gerturde uzwi nka Shangazi Jane yafashe ijambo avuga ku muruho yagize agategwa iminsi n’abakozi b’Imana bamwe bakamubwira ko yigize inshyanutsi agahangara ibidahangarwa mu kujya kuvuga ubutumwa mu batingannyi batakorwaho.
Yagize ati: "Ntibyari byoroshye kugira ngo njye kubwiriza abantu bagize itsinda ry’abatinganyi, ariko ndashima Imana yo yambashishije kubona umunyango nk’uyu urugo rwa Claude na Claudine bari hano twitegura kubona imbuto iva muri bo" Akomeza ashimira Rtd Rev Dr Canon Rutayisire Antoine wakomeje "kunshyigikira sincike intege".
Cyiza Claude yahoze mu butinganyi aza gukizwa abuvamo
Cyiza arashima Imana yakoresheje Shangazi Jane, akava mu butinganyi akaba afite umugore n’abana
Harimanijya ihunduramateka