× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntibikwiriye gukomeza kugereranya Sara wa Aburahamu na Safina Namukwaya wabyaye afite imyaka 70

Category: Testimonies  »  December 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ntibikwiriye gukomeza kugereranya Sara wa Aburahamu na Safina Namukwaya wabyaye afite imyaka 70

Ku itariki ya mbere Ukuboza uyu mwaka wa 2023, ibinyamakuru byo muri Uganda, mu Rwanda n’ahandi byatangaje inkuru y’umukecuru w’imyaka 70 wabyaye abana babiri b’impanga, ikintu kidasanzwe bamwe batatinye kwita igitangaza ndetse bakanakigereranya n’icyabaye kuri Sara umugore wa Aburahamu uvugwa muri Bibiliya.

Nubwo bimeze bityo, hari impamvu nyinshi zigomba gutuma Safina Namukwaya agereranywa na Sara wa Aburahamu. Uyu mukecuru w’imyaka 70 yabyaye impanga hakoreshejwe ikoranabuhanga rya IVF ryo gutera abantu intanga. Iri koranabuhanga rirasanzwe ku bantu benshi. Igitangaje kuri uyu ni uko we ari mu bambere bakuze ryakoreshejweho.

Mu 2019, ni bwo ibisa n’ibi byaherukaga ku mugore w’Umuhindekazi w’imyaka 73, icyo gihe na we wabyaye impanga, na we hakoreshejwe iri ikoranabuhanga. Ibi bitandukanye cyane n’igitangaza Imana yakoreye Sara, kuko we yari afite imyaka 90. Ikindi, Sara we ntiyatewe intanga nk’uyu mukecuru. We yatewe inda na Aburahamu wari umugabo we, kandi byari isezerano ry’Imana.

Safina Namukwaya yabyaye umuhungu n’umukobwa abanje guterwa intanga. Ibi byabereye mu gihugu cya Uganda, maze nyuma yo kubyara, uyu mugore uri mu bakuze muri icyo gihugu abwira ibinyamakuru byaho ko ari igitangaza.

Abayoboye ibi bitaro baramushimye, bavuga birenze “intsinzi mu bijyanye n’ubuvuzi; byerekana imbaraga n’ubushobozi by’ubwenge bya muntu”.

Ikigo Women’s Hospital International and Fertility Centre (WHI&FC), cyatangaje ko ibyo cyabashije kugeraho ari ibintu bidasanzwe, byo kubona ku myaka 70 Namukwaya ashoboye kuba umubyeyi w’impanga wa mbere ukuze kuruta abandi muri Afrika!

Namukwaya yabwiye ikinyamakuru cyo muri Uganda Daily Monitor ko inda ye yamugoye kuko umugabo we yari yamutaye amaze kumenya ko yari agiye ku byara impang ati “Abagabo ntibashaka kumva ko utwite umwana urenze umwe. Kuva ngiye mu bitaro hano, umugabo wange ntiyegeze angeraho.”

Iyi ni inshuro ya kabiri Namukwaya abyaye mu myaka itatu ishize. Mu 2020 ni ho yabyaye umwana wa mbere w’umukobwa. Avuga ko yari yarifuje cyane kubona abana inyuma y’aho ashinyagurijwe ko nta bana yari afite.

Mu bisanzwe abagore bacura bageze hagati y’imyaka 45 na 55. Iki ni igihe ubushobozi bwo kubyara bugabanuka, ariko iterambere mu bijanye n’ubuvuzi rituma bashobora kubyara. Ikoranabuhana rya In-vitro fertilisation (IVF) ni bumwe muri bwinshi busanzwe bukoreshwa.

Muri iri koranabuhanga, igi ry’umugore rikurwa mu nyababyeyi hanyuma rigaterwa intanga muri laboratware (laboratoire/laboratory). Igi ryatewe intanga, ryitwa urusoro, rigahita mu inda nyababyeyi y’umugore kugira ngo rikurireyo kugeza umwana avutse.

Ese ntiwiboneye ko ari nta ho bihuriye n’ibya Sara? Sara yari afite imyaka 90, yari yarabihanuriwe, ntiyatewe intanga kuko yatewe inda na Aburahamu umugabo we.

“Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa (Abaheburayo 11:11).” Kwizera no guterwa intanga biratandukanye.

Iyi nkuru ya Sara wayisanga mu gitabo k’Itangiriro igice cya 21.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.