× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nta kibazo dufitanye - Murava Annette yemeje ko we na Bishop Gafaranga ufunze bameranye neza

Category: Testimonies  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

 Nta kibazo dufitanye - Murava Annette yemeje ko we na Bishop Gafaranga ufunze bameranye neza

Umuhanzikazi mu muziki wa Gospel, Murava Annette yemeje ko we na Bishop Gafaranga bameze neza nubwo umugabo we afunzwe akekwaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyuma y’ifatwa n’ifungwa rya Bishop Gafaranga (Habiyaremye Zacharie) ku wa 7 Gicurasi 2025, umugore we Murava Annette yagaragaye mu kiganiro cyashyizwe kuri YouTube ku wa 9 Kamena, ashimangira ko urugo rwabo rukomeye kandi ko bafatanye mu rukundo, nubwo hari abatangiye gukwirakwiza ibihuha bavuga ko bafitanye ikibazo.

Mu butumwa bwe bwuje amarangamutima n’Ijambo ry’Imana, Murava yavuze ati: “Turakomeye, tumeze neza. Abantu mudukunda hari ibyo mwabonye bitandukanye. Natwe Umwami Yesu aradukunze, urukundo rw’Imana kuri twe nta ho rwagiye. Nge na Bishop Gafaranga turakomeye kuko Imana idukunda.”

Yongeyeho ko hari abantu bashobora kwibeshya ku miterere y’urugo rwabo bitewe n’ifatwa ry’umugabo we, ariko ko ibyo bidakwiye gusobanurwa nk’ibibazo bafitanye.

Ifungwa rya Bishop Gafaranga ryemejwe na RIB

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yahamirije IGIHE ko Bishop Gafaranga yafashwe ku wa 7 Gicurasi 2025, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata, akekwaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yagize ati: “Ni byo koko, ku wa 7 Gicurasi 2025, RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyarembye Zacharie, akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.”

Nubwo RIB itigeze itangaza izina ry’uwakorewe iryo hohoterwa, hari amakuru ataremezwa avuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’umugore we mushya, Murava Annette.

“Turi kumwe, nta kibazo dufitanye,” — Murava

Murava yakomeje avuga ko kuba umugabo we afunze atari ikimenyetso cy’uko bafitanye ikibazo nk’abashakanye. Yagize ati: “Ngewe na Bishop, umugabo wange, nta kibazo dufitanye. Keretse niba hari abantu bifuza ko tugirana ikibazo. Ababyifuza bifuje nabi.”

Yasabye abantu kutagendera ku bivugwa n’itangazamakuru cyangwa amagambo aturutse hanze y’umuryango, ahubwo bagategereza ukuri kuzaturuka mu butabera.

Gafaranga, umunyarwenya wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga

Habiyarembye Zacharie, uzwi cyane nka Bishop Gafaranga, ni umwe mu banyamideli n’abanyarwenya bo mu Rwanda bazamutse binyuze mu biganiro bitandukanye kuri YouTube. Yamenyekanye cyane kubera uburyo yavugaga ku buzima bwe bwaturutse mu bukene kugeza agize aho agera, bikamuhesha izina n’ibitekerezo bikomeye mu bantu batandukanye.

Murava Annette yasabye abakunzi babo gutuza no kudakwirakwiza ibihuha, ashimangira ko bazakomeza gukora umurimo w’Imana nubwo bahura n’ibigeragezo. “Imana iba Imana no mu nzu y’imbohe, no mu magambo y’ibinyoma. Iyo habayeho ukuri kukamenyekana, ibinyoma na byo biramenyekana.”

Uru rubanza ruracyari mu iperereza, hakaba hategerejwe icyemezo cya RIB n’inkiko kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha Bishop Gafaranga akurikiranyweho.

Murava Annette

Bishop Gafaranga

Nyuma y’ifatwa n’ifungwa rya Bishop Gafaranga, umugore we Murava Annette yashimangiye ko urugo rwabo rukomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.