× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ev. Cyiza Claude wabaye umutinganyi imyaka 6 arashimira Shangazi Jane wamubwirije akava mu byaha-PHOTOS

Category: Testimonies  »  August 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Ev. Cyiza Claude wabaye umutinganyi imyaka 6 arashimira Shangazi Jane wamubwirije akava mu byaha-PHOTOS

Abihaye Imana barimo abapasitori biravugwa ko bakinena abanyabyaha barimo nk’abakora ubutinganyi nk’uko byatanzwemo ubuhamya na Cyiza Claude wahoze mu butinganyi ariko akaza kubuvamo burundu nyuma yo kwakira agakiza.

Ubwo yari akiri mu butinganyi, Cyiza Claude yari yarafashe izina rya Nyirabihogo. Uyu Cyiza yari yarataye umugore n’abana batatu, yari indaya y’umugabo i Nyamirambo muri Nyarugenge. Ubu arashimira umubyeyi Nyirahabineza Gerturd uzwi nka Shangazi Jane wamubwirije ubutumwa bwiza.

Mu minsi ishize Ev.Claude Cyiza usengera muri EAR Remera ahazwi nko mu Giporoso, yatumiwe mu kiganiro cy’umuryango gica kuri BTN Tv, ashimangira ko Shangazi Jane ariwe nyina wo mu mwuka kuko yamubwirije ubutumwa bwiza akava mu ivata ry’ubutinganyi yivurugusemo imyaka 6.

Yagize ati: "Ndashimira Shangazi Jane niwe mubyeyi wanjye watinyutse kunsanga akambwira ubutumwa bwiza mu gihe abapasitori batanyikozaga, bamfataga nk’ikivume "

Umunyamakuru wa Paradise.rw yagerageje kuvugana na Ev. Cyiza Claude tumubaza byinshi kur ubu buhamya bwe. Cyiza yadutangarije amabi yakoze mu gihe yari atarakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we. Ati"Nkuko ubibona mu mafoto nari narihinduye izina mfata irya Nyirabihogo".

Ev.Cyiza Claude uvuka mu Ntara ya Majyepfo mu Akarere ka Gisagara, kuri ubu yasubiye iwe mu rugo umugore we amuha imbabazi aramwakira barasubirana, ubu biteguye umwana wabo wa kane nyuma yo kuva mu cyaha Imana yanga urunuka cyarimbuye Sodoma na Gomora.

Mu ijwi ryuje ikiniga aricuza igihe yataye, ati "Nataye igihe nta urugo rwanjye ariko nasubiye iwanjye ndi mu muryango nubwo hari abatancira akarurutega, ndashimira umugore wanjye wanyakiriye. Mbabazwa n’umugore utandukana n’umugabo we kubera abonye SMS muri telefone ye nkaswe njyewe wari wahemukiye madamu nkajya mu butinganyi".

Mu gusoza iyi nkuru, twamenye ko Shangazi Jane uherutse kugirwa Apostle (Intumwa) afite umuhamagaro udasanzwe wo gukora ibyananiye abashumba bagitinya kuba babwiriza abanyabyaha twakwita baruharwa, tubijeje kuzamwegera akadusangiza ibanga akoresha yubaka ingo z’abanyarwanda kimwe mu kibazo cyugarije umuryango Nyarwanda.

Yambaraga imyenda itandukanye y’abakobwa

Arashima Imana yamuvanye mu butinganyi

Ni umugabo ushima Imana nyuma yo kubaturwa mu byaha

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ibyowumvakobitashoboka kumana birashoboka

Cyanditswe na: cyiza claude  »   Kuwa 09/08/2023 07:06