× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyagatare: Umudugudu wa Gakoma umaze imyaka 7 utarangwamo icyaha - Byagezweho gute?

Category: Testimonies  »  4 hours ago »  Pacifique Iraguha

Nyagatare: Umudugudu wa Gakoma umaze imyaka 7 utarangwamo icyaha - Byagezweho gute?

Umudugudu wa Gakoma, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi, umaze imyaka irindwi utarangwamo icyaha.

Uretse kuba umaze imyaka irindwi ari uwa mbere utarangwamo icyaha mu Karere ka Nyagatare, uyu mwaka bwo watowe nk’Umudugudu utarangwamo icyaha mu Ntara y’Iburasirazuba kandi ngo intego ni ukuba uwa mbere mu Gihugu.

Umukuru w’uyu Mudugudu, Sabiti John Bosco, avuga ko kugira ngo abigereho ku bwumvikane n’abaturage ayobora, hagati y’ingo enye n’eshanu, hashyizweho umuyobozi ku buryo ibibazo bikemukira mu muryango.

Ati “Umuyobozi w’izi ngo icyo ashinzwe ni uguhuza abafitanye ikibazo kigakemukira mu muryango kitagiye mu isibo. Ibibazo bigera ku muyobozi w’isibo ni bicye yewe jyewe nta bibazo ncyakira ku Mudugudu.”

Ikindi ni uko ngo babanje kurandura ibiyobyabwenge mu Mudugudu wabo ku buryo n’ubinywereye ahandi akaza iwabo akererewe afatwa agahanwa.

Ibi ngo byagabanyije ibyaha byinshi cyane ko babonaga ko ibikorwa byose bishingiye ku businzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Agira ati “Mu mudugudu wacu, nta biyobyabwenge bihaba kuko bariya bayobozi b’ingo barabigenzura. Ubinywereye mu wundi mudugudu agataha iwacu amasaha twihaye kuba turi mu ngo zacu yarenze irondo riramufata tukamuhana, igihano cyo kumugaya gusa kirahagije akikosora.”

Avuga ko ibi byose atabikoze agambiriye kubona igihembo runaka ahubwo yabikoze ku bw’ineza y’abaturage ayobora no kumva ko icyaba ku muturanyi nawe ubwe cyamubaho.

Yagize ati ‘Abakuru b’Imidugudu bakwiye kumenya ko aho batorerwa ari iwabo n’ibyo bakora babikorera iwabo kandi ku bwiza bw’abaturage babo. Birababaje kumva ngo umukobwa wa runaka yatwaye inda, ubwo niba yayitwaye n’uwanjye nawe yayitwaye.”

Abagabo bagize Umudugudu wa Gakoma, hashize umwaka bashinze ihuriro ryo kurwanya amakimbirane yo mu ngo.

Umuyobozi w’iri huriro Hakizimana Hamdun, avuga ko batarishinze kuko hari ibyo bibazo ahubwo bari bagamije gukumira ko byazahagaragara.

Agira ati “Twe nta bibazo by’amakimbirane bihari ariko nanone tugomba kwitegura ko byabaho kuko turi abantu. Twicara buri kwezi ndetse iyo tumenye umugabo watonganyeho gacye n’umugore kuko amakuru tuyahabwa n’umuyobozi w’ingo, turamwicaza tukamukebura kandi rwose nta bibazo tugira.”

Ubundi uyu Mudugudu n’ubwo wegereye umujyi nta kabari kawubamo uretse abacururiza inzoga muri butike zicuruza ibiribwa ariko nabwo ushaka kuyinywa arayigura akayitahana akajya kuyinywera iwe hirindwa ko yagira uwo bavugana nabi.

Umuugudu wa Gakoma, utuwe n’abaturage barenga 1,000 wabashije kwiyubakira ibiro by’Umudugudu ku mafaranga yakusanyijwe n’abaturage ubwabo nta yindi nkunga ivuye ahandi.

Akarere ka Nyagatare, gaherutse gushimira umuyobozi w’uyu mudugud, kamuha moto izajya imufasha mu kazi ke ka buri munsi ko kwita ku baturage be bitamugoye, igihembo avuga ko cyamunejeje cyane n’ubwo atakoze ari cyo agamije.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gakoma(i Bumoso) yakira igihembo cya moto

Src: Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.