Hari korali yaririmbye iti "Isezerano risohoye rivamo gushima tukuzura umunezero tukanezererwa Imana.
Nyuma yo guhanurirwa kenshi ko Imana izamutambagiza amahanga, kuri ubu umuhanzi Bernard bita Toka Shitani ari mu nzira yerekeza mu gihugu cya Tanzania.
Izina Niyongira Bernard (Niyo Bernard) bita Toka Shitani, ni izina rimaze kumenyekana cyane mu nsengero zo mu Rwanda ahanini biturutse ku ndirimbo yitwa Toka Shitani ifite umudiho uremereye n’ubutumwa buremereye bwo kwihaniza Satani.
Iyi ndirimbo igira iti "Toka Shitani, va mu nzira nigendere". Ni imwe mu ndirimbo zikomeje kwandika amateka akomeye, ndetse bijya bivugwa ko umu DJ (disk banner) utayifite yakinga imiryango akigendera.
Uyu muhanzi uzwiho umudiho uremereye ndetse n’ijwi riremereye twanditse iyi nkuru yerekeje mu gihugu cya Tanzaniya aho yatumiwe mu giterane cy’iminsi icumi.
Iki giterane cyiswe "Bohoka" ni igiterane kigamije kubohora abantu Satani yagize imbata ze. Aha Bernard yagize ati "Intego y’iki giterane ni ukubwira imbohe ko zibohowe".
Niyongira Bernard kuri ubu abarizwa mu Karere ka Gisagara Mu ntara y’Amajyepfo, avuka mu karere ka Nyamasheke, ni umugabo ukijijwe, akaba asengera mu itorero rya ADEPR ahitwa Kinteko.
Uyu mugabo ufite abana babiri n’umugore umwe, yatangiye umurimo w’Imana akiri mutoya dore ko yaririmbaga muri korali y’abana, nyuma aza gukomereza mu yindi korali yitwa "Urufunguzo rw’Imigisha".
Mu mwaka wa 2014 ni bwo yatangiye ubuhanzi aho kugeza ubu amaze gusohora indirimbo 43 z’amajwi ndetse n’indirimbo 5 zifite amashusho.
Ni umwe mu bahanzi bakunze gutumirwa mu biterane bitandukanye ndetse no ku maradiyo menshi na television zitandukanye, ahanini bitewe na ya ndirimbo yatumbagije izina rye ariyo Toka Shitani, ndetse aherutse gutumirwa kuri Yongwe TV.
Ubwo Paradise.rw twamubazaga niba ari ku nshuro ya mbere yerekeje kuririmba hanze y’u Rwanda, Bernard yagize ati" Ni Ku nshuro ya kabiri nerekeje kuririmba mu gihugu cya Tanzania. Bwa mbere nagiye mu gihugu cya Tanzania ahitwa Mpanda Katavi, uburero nkaba nsubiye muri Tanzania Kgoma Kasuru".
Yakomeje agira ati "Kuba ngiye kuririmbira Imana hanze y’u Rwanda, ni umugisha kuri njyewe, kandi mba numva mbikunze, kuko ni Imana itabasha kubeshya, yari yarabinteguje mu mvugo yayo, iciye mu bahanuzi bayo".
Aha yongeyeho ko afite ingamba zo gukomeza gukorera Imana cyane ko afite ubundi butumire mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no muri Uganda.
Paradise.rw yamubajije icyo kuba aririmba Gospel bimumariye, yagize ati: "Kuba ndirimba indirimbo zihimbaza Imana byangiriye umumaro, byampuje n’inshuti nyinshi, binyicaranya n’abakomeye ndetse ni ho nakuye ubushobozi bwo gukora ubukwe".
Uyu muhanzi uvuga ko atarategura ibitaramo bye bwite bitewe n’ubushobozi agikusanya, yatangaje ko ariwo mushinga afite mu mutwe mu gihe yaba abonye ubushobozi.
Bernard Niyongira ni umucuranzi wa Piano, gusa akaba avuga ko akomeje kwihugura mu rwego rwo kuzaba umuhanzi mpuzamahanga.
Indirimbo nka Toka Shitani, twenyegeze igicaniro, Amasezerano, Irahemba, Kunkumura n’izindi....wazisanga kuri channel ye yitwa Bernard Niyo
Arashima Imana ko amasezerayo yahawe arimo gusohora
Imana yamukoreye ubukwe bwiza cyane
Igiterane Toka Shitani yatumiwemo muri Tanzania
REBA HANO INDIRIMBO YE "TOKA SHITANI"
Iman imukomez kd ikomez kumujyez bahatarajyer ndamukund knd ndakund nibihangano byiwe