Umuramyi El Biremera (Musabyimana Elias) wamamaye mu ndirimbo zirimo “Biremera”, “Ibirimo”, "Cyamika", "Amavubi" n’izindi zakunzwe n’abatari bake, agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye “Ibirimo”, imwe mu ndirimbo zafashije abantu benshi kongera kwizera no gukomera mu bihe bikomeye.
Iyi ndirimbo Eli-Biremera yayanditse ari mu bihe bikomeye cyane mu minsi yashize ubwo yari yagiye gusengera mu butayu. Aganira na Paradise yagize ati: "Iyi ndirimbo ni urwibutso rukomeye kuri muzika yanjye nayanditse ubwo nari ndi mu butayu buri munsi ya ULK.
Icyo gihe ndimo kuyandika ibisambo byansanze ndi mu butayu birampondagura bingira intere ndetse binyambura ibyo nari mfite. Ni amateka yatumye ubutumwa buri muri iyi ndirimbo burushaho gukora ku mitima ya benshi kuko bushingiye ku buzima nyakuri yanyuzemo."
Mu magambo agize iyi ndirimbo, Eli Biremera agaragaza icyizere gikomeye mu Mana aho aririmba ati: “Ibirimo Imana ibirimo, ibiguhagaritse umutima Imana ibirimo.” Aya magambo yakomeje gukomeza abatari bake banyuze mu bibazo n’ibihe by’icuraburindi.
Hari n’aho muri iyi ndirimbo aririmba ati: “Byaje bidakomanze, bizagenda bidasezeye,”amagambo agaragaza ko ibigeragezo n’ibibazo umuntu ahura na byo bishobora kuza bitunguranye ariko ko bitaramba igihe cyose.
Yyagaragaje ko azanye imbaraga zidasanzwe mu muziki. Ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo ndasezeranya abakunzi banjye ko ngiye kugarukana imbaraga zidasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bitege indirimbo nyinshi."
Indirimbo “Ibirimo” iri mu zakunzwe cyane mu rugendo rw’umuziki wa Eli Biremera, cyane cyane kubera ubutumwa bwihanganisha kandi bugahumuriza abantu bafite imitima iremerewe.
Abakunzi benshi b’umuziki wa Gospel bakomeje kugaragaza ko bishimiye kongera kubona uyu muramyi agarukana imbaraga mu muziki nyuma y’igihe atumvikanye cyane.
Eli Biremera agarukanye imbaraga mu muziki
Uretse ibikorwa bya muzika, Eli Biremera kuri ubu yamaze gukora ubukwe aranibaruka. Ni umugabo uri no gukorera Imana mu nshingano z’Ubudiyakoni mu rusengero rwa ADEPR SGEEM aho abarizwa.
Nyuma yo gukora ubukwe, kwibaruka no guhabwa inshingano z’ubudiyakoni Eli Biremera agarukanye ingoga mu muziki.
Abakunzi be bavuga ko kugaruka kwe mu muziki ari inkuru nziza ku bakunda indirimbo zifite ubutumwa bwubaka umutima, cyane cyane muri iki gihe abantu benshi bakeneye amagambo y’ihumure n’icyizere.
Amashusho y’iyi ndirimbo “Ibirimo” ategerejwe n’abatari bake, cyane ko benshi bifuza kureba uburyo ubutumwa bukomeye buri muri iyi ndirimbo bwashyizwe mu mashusho.