× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yanditswe mu 2012, icyo gihe imibare yari yanze guhura, yafashijwe n’inyoni - Tonzi ku ndirimbo "Unyitaho"

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yanditswe mu 2012, icyo gihe imibare yari yanze guhura, yafashijwe n'inyoni - Tonzi ku ndirimbo "Unyitaho"

Nyuma y’Iminsi micye ashyize hanze indirimbo "Unyitaho" yakozwe mu buryo bugezweho, umuramyi Tonzi ukomeje kunagura inganzo ye yashyize hanze ukuri ku ndirimbo "Unyitaho" ikomeje guhembura imitima y’abakunzi ba Gospel.

Amazina yahawe n’Ababyeyi ni Uwitonze Clementine, izina ry’umwuga yitwa Tonzi, mu gihe izina yahawe nyuma yo Guhindura icyiciro ari Madame Alpha. Mu muziki benshi bamwita "Umuhanzi w’icyitegerezo", mu gihe uwamushakira izina bitewe n’ibigwi, kurasa ku ntego no guhamya uruti, yamwita "Umwuzukuru wa Maboneza".

Aganira na Paradise, Tonzi yavuze byinshi ku muziki we no ku ndirimbo "Unyitaho". Yagize ati: "Iyi ndirimbo "Unyitaho" nayanditse mu mwaka wa 2012. Nari mpagaze mu idirishya ry’icyumba cyanjye ndi gutekereza imibare yanze guhura pe hanyuma imbere yaryo hari igiti kiza kizamo inyoni zikaririmba;

Ndi kuzitegereza ndeba ukuntu ari nziza zihora ziririmba zidahangayitse zikadondanga mu ndabyo z’icyo giti cyarabyaga indabyo, binyibutsa rya jambo rivuga ukuntu ibyo tubirusha agaciro nyamara nk’abana b’Imana ugasanga turahangayitse cyane muri ubu buzima;

Rimwe na rimwe tukirwanirira ntitwibuke ko Imana ihari ku bwacu, nkuko byanditse muri Matayo 6:26 nahise ngira inspiration y’iyi ndirimbo kugira ngo imbere igihamya buri munsi ko Imana inyitaho kandi imbeshejeho ntakwiriye guta umutwe kandi ndi umwana wayo".

Tonzi ni umwe mu bahanzi bahorana ishyaka ryo gukorera Imana. Yaboneyeho kugira inama abahanzi bamanitse micro. Ati: "Icyo nasaba abahanzi bamanitse inanga ni ugukomeza kunyanyangiza inkuru nziza icyiza kikanesha ikibi, ndetse buri wese akagenda nk’uko imbaraga ze zingana kuko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga kandi amahirwe dufite tukayakoresha."

Avuga ku nkomezi mu muhamagaro we, yagize ati: "Ikintu kinkomeza iteka ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri twe igenda iwusohoza, kandi kubona impano zitandukanye zigenda zigaragara ni umurage mwiza uzakomeza."

Umunyamakuru wa Paradise yabajije Tonzi ati "ni uwuhe muntu wegera iyo watentebutse?". Tonzi ati: "Umuntu negera iyo nacitse intege mu bijyanye n’ubuhanzi ni Manager wanjye ari nawe mugabo wanjye unkomeza, ubundi Imana ikabidufashamo."

Alpha Entertainment ni kompanyi yashinzwe na Gatarayiha Alpha [umugabo wa Tonzi]. Ni kompanyi iri mu ziyoboye mu gutanga serivisi za sonolisation, mu gutegura ibitaramo, mu bukwe, serivisi zigendanye no gutunganya amashusho n’amafoto. Iyi kompanyi ikaba yarafashije abahanzi batandukanye n’amakorali mu gihe cyo gutegura ibitaramo.

Mu gihe benshi batekerezaga ko ikorana n’abatuye i Kigali gusa, Tonzi yasabye abatuye mu ntara kuyigana. Yagize ati: "Uwakwifuza gukorana na Alpha Entertainment ni karibu cyane n’abo mu ntara ni karibu byose ni ibiganiro, ni byo by’banze habaho guhuza akazi kagakorwa".

Yahaye ikaze abahanzi bifuza gukorana nayo, ati: "Abahanzi babyifuza byose bihera mu biganiro hakarebwa niba ku mpande zombi bishoboka gukorana."

Tonzi yongereye ibirungo indirimbo ye "Unyitaho" afatanyije na Manishimwe Joshua usanzwe ari umu Producer akaba n’Umutoza w’amajwi wa korali Agape ya ADEPR Nyarugenge.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UNYITAHO" YA TONZI FT JOSHUA

Tonzi ukomeje kunagura inganzo ye yashyize hanze ibyari bihishwe ku ndirimbo "Unyitaho"

Manishimwe Joshua yafatanyije na Tonzi kuririmba indirimbo "Unyitaho"

Tonzi yamamaye mu ndirimbo "Humura"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.