Prince Salomon yashyize hanze indirimbo “BABA” igaragaza ubuhamya bw’urugendo rw’ubuzima bwe
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prince Salomon, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise BABA, igaruka cyane ku buhamya bw’ubuzima bwe n’uko Imana yamubaye hafi mu bihe bitandukanye yanyuzemo. Iyi ndirimbo igamije kugaragaza ishimwe no gushimira Imana ku rukundo rwayo n’imirimo yakoze mu rugendo rwe.
Iyo ndirimbo yaririmbwe mu rurimi rw’Igiswayile, mu gihe amajwi yayo yakozwe n’utunganya umuziki Iyzo Pro. Uyu muhanzi yavuze ko guhitamo urwo rurimi byari bifite intego yo gutuma ubutumwa buri muri iyo ndirimbo bugera ku bantu benshi, cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu bindi bice bya Afurika aho Igiswayile gikoreshwa cyane.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Prince Salomon yasobanuye ko indirimbo “BABA” yayihimbye ashingiye ku buzima bwe bwite n’ibintu byinshi byamubayeho mu myaka yashize.
Yavuze ko yafashe igihe akitekerezaho, agasubiza amaso inyuma akareba inzira yanyuzemo kugeza ageze aho ari ubu, akabona ko hari ukuboko kudasanzwe kwamufashije kandi kumurinda mu bihe byinshi bikomeye.
Yakomeje avuga ko uko yagendaga atekereza ku bihe yanyuzemo, ari bwo yarushagaho kumva neza ko ubufasha yabonaga bwaturukaga ku Mana. Ni yo mpamvu yahisemo kwita iyo ndirimbo “BABA”, ijambo risobanura Data wo mu ijuru, kuko ari we yumva ko yamubaye hafi mu buzima bwe bwose.
Prince Salomon yavuze ko ubutumwa buri muri iyo ndirimbo bugamije kwibutsa abantu ko Imana ari yo Data nyakuri wabo, kandi ko ari yo soko y’imbaraga n’icyizere mu buzima bwa muntu.
Yavuze ko yifuje ko iyi ndirimbo yaba ubutumwa bwo guhumuriza abantu banyuranye, cyane cyane abari mu bihe bikomeye cyangwa abacitse intege, ibibutsa ko nubwo ibibazo bishobora kuba byinshi uyu munsi, ejo hashobora kuzaba heza kurushaho kubera ko Imana ishobora byose.
Yongeyeho ko indirimbo “BABA” igamije gufasha abantu kwizera Imana kurushaho, kuyegera no kuyiringira, kuko ari yo ishobora byose kandi nta cyayinanira. Yagaragaje ko yizera ko ubutumwa bw’iyo ndirimbo buzafasha benshi kongera imbaraga mu buzima bwabo no gukomeza kwizera Imana mu rugendo rwabo.
Ku mpamvu yahisemo kuririmba iyo ndirimbo mu Giswayile, Prince Salomon yavuze ko ari rumwe mu ndimi akunda cyane gukoresha mu gihe ari gusenga no guhimbaza Imana.
Yasobanuye ko ari ururimi rukoreshwa n’abantu benshi muri Afurika y’Iburasirazuba no mu bindi bice bya Afurika, bityo kurukoresha bikaba byari uburyo bwo gutuma ubutumwa bwo kwizera Imana bugera ku bantu benshi kurushaho.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko mu mwaka wa 2026 abafana n’abakunzi b’umuziki we bashobora kwitega ibikorwa byinshi bishya. Yatangaje ko ari gukora ku mishinga itandukanye irimo indirimbo nshya n’amashusho yayo, byose bigamije gukomeza gutanga ubutumwa bwiza bwo kwizera Imana, guhumuriza abantu no kubatera imbaraga mu buzima bwabo.
Prince Salomon yavuze ko yizeye ko uyu mwaka uzamubera mwiza mu muziki we, kandi ko azakomeza gukora indirimbo zifasha abantu kwegera Imana no gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera.
Amashusho y’indirimbo “BABA” yamaze kujya hanze, aho yizera ko azagera ku bantu benshi akabafasha kubona icyizere gishya no kongera imbaraga zo kwizera Imana.
Indirimbo BABA wayireba kuri YouTube