× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yanditse amateka! Prosper Nkomezi yagurishije Album ya kane ’Warandamiye’ Miliyoni 37.8 Frw

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Yanditse amateka! Prosper Nkomezi yagurishije Album ya kane 'Warandamiye' Miliyoni 37.8 Frw

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yongeye kugaragaza ko umurimo w’Imana uteza imbere abawukora, mu gihe ukorewe mu kuri no mu gukiranuka. Album nshya “Warandamiye” yageze kuri miliyoni 37.8 Frw, amafaranga yatanzwe n’abantu 44 gusa.

Mu gihe aherutse kwizihiza imyaka icyenda amaze mu muziki, yanamuritse album ye nshya yise “Warandamiye”, ikubiyemo ubutumwa bwimbitse bushingiye ku kwibuka uko Imana yagiye ihagarara ku ruhande rwe mu bihe byose by’ubuzima bwe.

Iyo album yaje gushyirwa ahagaragara mu gitaramo cyabereye kuri Ubumwe Hotel ku wa 24 Ukwakira 2025, yaje guca agahigo katigeze kabaho mu muziki wa Gospel mu Rwanda, mu buryo bw’inkunga n’urukundo yeretswe n’abakunzi bayo.

Mu gitaramo cy’idasanzwe cyari cyitabiriwe n’abafite amazina akomeye mu gihugu, barimo Israel Mbonyi, Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto, Apostle Sebagabo Christophe wa Zion Temple Worldwide, Pastor Jean Bosco Kanyangoga, umunyarwenya Clapton Kibonge, hamwe na Valens wamenyekanye mu gukina filime, Prosper yakiriye inkunga y’amafaranga yatumye akuraho agahigo kari gasanzwe.

Muri icyo gikorwa nyirizina, abari aho batandukanye bagiye bashyigikira umuhanzi mu buryo bujyanye n’ubushobozi bwabo, byatumye agera ku mafaranga arenga miliyoni 37.8 mu ijoro rimwe [37,800,000 Frw], kandi yose yatanzwe n’abantu 44 gusa. Habanje gutangazwa Miliyoni 31 Frw, ariko nyuma y’uko hateranyijweho n’inkunga y’abiyanditse bose batavugiye mu ruhame, Paradise yamenye ko Prosper Nkomezi yahakuye Miliyoni 37.8 Fra.

Abatanze iyo nkunga bari barimo imiryango n’inshuti ze zifatanya byimbitse mu murimo we. Urugero ni imiryango ya Byiringiro François Regis na Shema, aho buri muryango watanze miliyoni ebyiri, n’indi miryango yamuhaye amafaranga menshi;

Ndetse n’abandi bantu barimo Wilson Mugwema wo muri Sensitive Ltd watanze miliyoni eshatu, Nina watanze amadorari 1,000, ndetse n’abahanzi bamufashije barimo na Israel Mbonyi wagize uruhare ariko ntatangaze umubare ku karubanda.

“Warandamiye” igizwe n’indirimbo icyenda, zirimo umwihariko n’ubutumwa bukora ku mitima y’abumva umuziki we. Muri iyo album harimo indirimbo zakunzwe cyane nka “Hembura Mwami” yakoranye na Gentil Misigaro, "Umusaraba" yakoranye na Israel Mbonyi, “Sinziganyira” afatanyije na Pastor Lopez, n’izindi zigera ku umunani, ukongeraho indirimbo ya bonus yitwa “Hari Ibyiringiro”.

Yavuze ko buri ndirimbo ifite ishingiro muri Bibiliya, kandi ko ari ingingo ikomeye ituma abumva indirimbo ze bakomezwa mu buryo bw’umwuka.

Uyu munsi, iyi album yamaze kugera ku mbuga zose zicururizwaho umuziki ku isi, harimo YouTube, Spotify, Apple Music, Audiomack, iTunes, Deezer na Tidal, ibituma ubutumwa bwa Prosper bugera kure kurushaho.

Gusa n’ubwo iri kugenda icuruzwa, inkunga ivuye ku bantu 44 gusa ikagera kuri miliyoni 37.8, ni yo ishimangiye amateka mashya yanditswe n’iyi album ku isoko rya Gospel mu Rwanda.

Iyi mibare mishya igaragaza ko Prosper Nkomezi akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite umumaro ukomeye mu muziki uramya Imana mu Rwanda. “Warandamiye” ni ubuhamya bw’imbaraga z’Imana.

Aha ni mu gihe yumvishaga abantu album ye, mu gitaramo cyabereye kuri Ubumwe Hotel ku wa 24 Ukwakira 2025

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.