× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yambwiye ko ankunda kandi ko azakomeza kunkunda - Claudette yishimiye ibirori yakorewe ku isabukuru y’amavuko

Category: Love  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yambwiye ko ankunda kandi ko azakomeza kunkunda - Claudette yishimiye ibirori yakorewe ku isabukuru y'amavuko

Ku isabukuru ye y’amavuko, Claudette umuririmbyi wa Jehovah Nissi ya ADEPR Kimisange yatunguwe n’abo bakorana, baramurimbira bamugenera n’impano.

Claudette wavutse tariki 05 Mata, yatunguwe no kumva ku kazi bamuhamagara bamubwira ko bamukeneye byihutirwa ava mu rugo igitaraganya, yerekeza ku kigo cy’amashuri cya G.S Cyivugiza giherereye i Nyamirambo ariho asanzwe akorera.

Mu kwinjira mu biro, yatunguwe no gusanga abakozi bose bateranye, bamuhundagazaho ifu ndetse n’amazi (Yatubwiye ko ngo ari amajerekani 2) ari nako bari bateguye Gato yo gususurutsa ibirori.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, yagize ati: "Uyu munsi ndanezerewe cyane, abakozi dukorana banejeje, bandirimbiye, bamenaho ijerekani 2 z’amazi, bamenaho ifu. Mbese bankoreye umunsi. Banyeretse urukundo rudasanzwe!! Gusa ndabashimira cyane!! N’ubwo bamennyeho amazi.

Ibirori ntabwo byarangiriye aho kuko yageze no mu rugo asanga umugabo we Innocent yateguye ibindi birori by’akataraboneka bakorera mu ngata abo bakorana.

Yabwiye Paradise.rw ati: "Uyu munsi ni umunezero gusa, Iyi niyo sabukuru ya mbere y’amavuko nizihije Imana inyubakiye urugo, ndashimira umutware wanjye by’umwihariko ndetse n’umuryango wanjye ku bwo kunyereka urukundo".

Ubwo twamubazaga ijambo ryiza umugabo we yamubwiye, yagize ati: "Yambwiye ko ankunda, kandi ko azakomeza kunkunda, yavuze ko nta kibi yibuka mu gihe tumaranye".

Uretse kuba umuririmbyi wa korali Jehovah Nissi, Claudette Ishoborabyose azwi nk’umunyamasengesho muri Groupe yitwa Inshuti za Yesu Kristo aho ahagarariye urubyiruko.

Yanamenyekanye kandi ubwo yari umutoza w’amajwi muri worship team yo mu kigo cy’amashuri cya Kageyo TVET School aho yize.

Ni umwe mu bantu bazwiho kugira ubugwaneza dore ko aho yize yari uhagarariye Croix rouge akaba yarakundaga kugemurira no gusura abarwayi ndetse no kubitaho.

Claudette Ishoborabyose na Innocent bakoze ubukwe tariki ya 07/05/2022, mu birori byabereye ku rusengero rwa ADEPR Kimisange.

Uru ni urwandiko yandikiwe na Innocent umukunzi we

Akanyamuneza kari kose ubwo yakiraga impano nahawa na nyina na Innocent umugabo we

Ubwo yakiraga urwandiko rwanditseho ngo ’Bwiza bwange bwuje ubwiza n’ubwema, tuza uture mu mutima utakuryarya’

Musaza we mukuru yamuhaye Kontake y’Imodoka ati ’uzanitwara’

Murumunaa we ati ’ndakuzi cyera wakundaga biscuits’

Muri iryo joro, aba bavandimwe nabo baba bamuhaye kontake yimodoka, n’ikarita yo kubikurizaho amafaranga

Bamumennyeho ifu n’amazi

Abo bakorana bamusize cake

Claudette yanezerewe cyane ku isabukuru ye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Komeza kurambira kubona ibyiza mukuru wacu@Cloudette imana ikomeze ibane namwe ibakomereze urugo ibahe ibyiza byose mwifuza🙏🙏

Cyanditswe na: Kayitesi olive   »   Kuwa 06/04/2023 12:19

Isabukuru nziza mere claudethe, tukuzi kuribyinsh byiza ikageyo mugihe twahamaranye. turakwishimiye ramba ramba Kandi urambire kubona ibyiza woe muryango wae tubifurije umunezero nogutunga mugatunganirwa hamwe na yesu birashoboka Amen💕🙏

Cyanditswe na: Dusengimana Angeliwue  »   Kuwa 06/04/2023 09:13

Byari byiza kwisabujuru yumu class mate especially deskmate nakomeze yinjoying rwose nanjye ndabyishimiye

Cyanditswe na: umuhoza Adeline   »   Kuwa 06/04/2023 04:57