× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunyamakuru Benshi Fafa mu byishimo byo kwibaruka ubuheture mu gihe yizihiza imyaka 10 y’urushako

Category: Love  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umunyamakuru Benshi Fafa mu byishimo byo kwibaruka ubuheture mu gihe yizihiza imyaka 10 y'urushako

François Xavier Urimubenshi ari mu mashimwe akomeye nyuma yo kwibaruka umwana wa gatatu.

François Xavier Urimubenshi uzwi nka Benshi Fafa, yakoreye ibinyamakuru birimo Radio O yahoze yitwa Authentic Radio. Umugore we, Nyirasafari Jacqueline ni umuhangamideli ukomeye muri Kigali, ndetse akaba yambika abageni. Bombi ni abakristo muri AEBR Kacyiru, bakaba banaririmbana muri Seraphim Melodies.

Fafa yabwiye umunyamakuru wa Paradise.rw ko yibarutse umuhungu. "Mwaramutse nshuti zacu, mudufashe gushima Imana yaduhaye umwana w’umuhungu" - Ni ko Fafa yanditse mu gusangiza inshuti ze iyi nkuru nziza yatashye mu muryango we muri uku kwezi kwa Werurwe.

Kwibaruka kwabo guhuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’urushako

Benshi Fafa yagaragaje ko habura iminsi micye bakizihiza imyaka 10 y’urushako. Izuzura tariki 10 Werurwe 2023. Ati: "Muri uku kwezi, tariki 10/3/2013 _10/3/2023 imyaka 10 irashize, muri iyo myaka Imana yaduhaye abakobwa 2, uwa mbere afite imyaka 9, uwa kabiri imyaka 6, none iduhaye n’umuhungu. Icyubahiro ni icy’Uwiteka ibihe byose. Amen".

Paradise.rw ifite amakuru yizewe avuga ko uyu munyamakuru akaba na rwiyemezamirimo, Benshi Fafa, ari kwiga amasomo ya Tewolojiya, mu gihe kiri imbere akaba ashobora kuzaba Umupasitori.

Benshi Fafa akikiye umwana we wa gatatu

Benshi Fafa hamwe n’umugore we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Urukundo nyarwo ntirutsindwa nubwo rwaca mu muriro ruvamo rudahiye, musubureyo nta mahwa ariyo bavandimwe Uwiteka akomeze abimane avuburire uwo muziranenge Imigisha yose iva mwijuru

Cyanditswe na: ev. Niyonagira Eliane  »   Kuwa 04/03/2023 06:16