× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Miss Naomie na Tesfay basezeranye imbere y’Imana mu muhango wayobowe na Apotre Mignonne Kabera

Category: Love  »  1 month ago »  Our Reporter

Miss Naomie na Tesfay basezeranye imbere y'Imana mu muhango wayobowe na Apotre Mignonne Kabera

Miss Naomie Nishimwe wabaye Miss Rwanda 2020 yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Michael Tesfay mu birori byabereye muri Noble Family Church i Kimihurura.

Nyuma yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana, abageni bagiye kwakira abitabiriye ubukwe bwabo, babakirira kuri Intare Arena i Rusororo. Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana hagati ya Miss Naomi na Michael, wayobowe n’Intumwa y’Imana Mignonne Kabera uyobora Noble Family Church na Women Foundation Ministries.

Muri uyu muhango wabiriwe n’ibyamamare byinshi birimo abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, Miss Naomie na Michael bahamije isezerano ry’urukundo rwabo mu maso y’Imana, bahamya inshingano zabo nk’umugabo n’umugore. Iteraniro ryahise ryuzura ibyishimo. Ubukwe bwabo bwari ishingiro ry’umuco, ukwemera, n’urukundo.

Mu ijambo rya Apostole Mignonne Kabera, yavuze ko ubukwe bw’aba bombi burenze kuba ari ukubana k’umugabo n’umugore gusa, ahubwo ni intambwe y’ubufatanye bw’Imana, aho urukundo ari urw’iteka, naho ukwemera ari wo musingi.

Tariki ya 01 Mutarama 2024 ni bwo Michael Tesfay yasabye Miss Nishimwe Naomie ko bazabana akaramata ndetse amwambika impeta, mbere y’uko ku wa 27 Ukuboza 2024 basezeranye imbere y’amategeko. Ni Couple benshi bavuga ko iberanye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.