Mu nyigisho yatanze ku wa 22 Kamena 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku kamaro ko kwiyambura ingeso za kera no kwakira ubuzima bushya bubonerwa muri Kristo
Yifashishije ijambo riboneka mu Bakolosayi 3:5-10, yasobanuye ko urugendo rwo gukiranuka rutangirira ku kwemera intege nke umuntu afite no gufata icyemezo cyo kuzirwanya.
Ayo magambo yo mu Bakolosayi yahaye uyu mutwe “Impano y’umunsi: Twiyambure umuntu wa kera” agira ati:
“5 Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana, 6 ibyo ni byo bizanira umujinya w’Imana abatumvira.
7 Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo. 8 Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n’uburakari, n’igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.
9 Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n’imirimo ye, 10 mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye. (Abakolosayi 3:10;9)”
Pastor Christian Gisanura yasobanuye ko umuntu atazigera anesha ingeso mbi igihe cyose ataremera ko zimurimo.
Yavuze ko ibyaha n’ingeso mbi birimo ubusambanyi, kurarikira, uburakari, umujinya, gutukana n’izindi, ari ibintu umuntu aba agomba kubanza kumenya no kwemera mbere yo gutangira urugamba rwo kubitsinda.
Yasobanuye ko ibintu byose umuntu ashyira imbere y’Imana bishobora kumuhindukira ibigirwamana. Yongeyeho ko kurwanya icyaha bidakorwa umunsi umwe cyangwa ibiri, ahubwo ko bisaba kwihangana no gukomeza urugamba kugeza igihe umuntu arutsinze.
Pastor Gisanura yavuze ko umuntu adashobora kunesha icyaha yishingikirije ku mbaraga ze bwite. Yagize ati Satani iyo amaze kumenya intege nke umuntu afite, ahora amushyirira inzira zimworohereza kugwa muri icyo cyaha.
Niba umuntu afite ikibazo cy’ubusambanyi, azahora ahura n’ibimushuka; niba ari ubusinzi, azahora ahura n’abamushishikariza kunywa; niba ari uburakari cyangwa urugomo, azabona ibimushora mu makimbirane.
Yashimangiye ko intambwe ya mbere yo gutsinda icyaha ari ukwemera ko gihari no gufata icyemezo cyo kukirwanya. Yavuze ko hari abantu basaba Imana kubafasha kunesha ibyaha kandi bo ubwabo batiteguye kubirwanya, ibintu yavuze ko bitatuma haboneka impinduka nyazo.
Yagize ati: “Imana ifasha umuntu wahisemo kurwana urugamba rwo kwera. Ariko umuntu udafashe icyemezo cyo guhinduka ntashobora kubona ubwo bufasha mu buryo bwuzuye.”
Agaruka ku murongo uvuga ko ibyo byaha bizanira umujinya w’Imana abatumvira, Pastor Gisanura yavuze ko kuba Imana idahita ihana umuntu atari uko itarakaye, ahubwo ko iba itegereje igihe gikwiriye.
Yavuze ko hari igihe umuntu akora icyaha, akababara kandi agasaba imbabazi, ariko iyo akomeje kugisubiramo adafashe icyemezo cyo kugihagarika, aba ashobora kugera aho atakikibona nk’icyaha.
Yaburiye abantu kutibeshya ko kwihangana kw’Imana ari intege nke, avuga ko hari igihe ishobora kureka umuntu akaba isomo ku bandi kubera kwinangira kwe.
Yongeye kwibutsa ko kwihana nyakuri ari ukwatura icyaha no gusaba imbabazi, kandi ko Imana ihora itegereje kwakira umuntu uyigarukiye.
Mu gusoza, Pastor Gisanura yagarutse ku magambo yo mu Bakolosayi avuga ko Abakristo bagomba kwiyambura amagambo ateye isoni. Yagize ati: “Akanwa k’umukristo kagomba kuba isoko y’amagambo yubaka, ashimisha Imana kandi afasha abandi.”
“Akanwa kawe kameze nka robine ivamo amazi abantu banywa. Amazi meza abantu banywa. Mu kanwa kawe rinda ko hazavamo ibintu byo kwangiza abandi.”
Yashishikarije abantu kwiga Ijambo ry’Imana no kurireka rikaba ari ryo ryuzura imitima yabo, kugira ngo amagambo bavuga abe agaragaza Kristo utuye mu buzima bwabo.
Mu butumwa bwe, yasoje yibutsa Abakristo ko intego atari ukwiyambura ingeso mbi za kera gusa, ko ahubwo ari no kwambara umuntu mushya uhindurirwa mushya kugira ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye.