× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakinnyi 5 bakoresheje Igikombe cy’Isi n’andi marushanwa mu kwamamaza Kristo

Category: Sports  »  46 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abakinnyi 5 bakoresheje Igikombe cy'Isi n'andi marushanwa mu kwamamaza Kristo

Abakirisitu bamenyekanye muri ruhago bakomeje gukoresha urubuga rw’Igikombe cy’Isi mu guhamya ukwizera kwabo

Mu gihe Igikombe cy’Isi cya 2026 gikomeje gukurikirwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni ku isi yose, bamwe mu bakinnyi bakomeye ntibibanda ku gutsinda ibitego, guhatanira igikombe cyangwa ku kwandika amateka muri ruhago gusa.

Ahubwo, bakoresha iri rushanwa rikomeye mu guhamya ukwizera kwabo no kwerekana ko icyubahiro cyose gikwiriye Imana.

Aba bakinnyi bavuga ko ukwizera kwabo kutagarukira ku Cyumweru cyangwa mu rusengero gusa, ahubwo ko ari igice cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi, haba mu ntsinzi no mu bihe bikomeye.

Marc Guéhi: Umudefanseri w’u Bwongereza udaterwa isoni no kuvuga Yesu

Marc Guéhi, ukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, ni umwe mu ba myugariro bubashywe muri ruhago y’iki gihe. Yavukiye muri Côte d’Ivoire mbere yo kwimukira mu Bwongereza akiri muto.

Se, John Guéhi, ni umushumba w’itorero ryo mu majyepfo ya Londres, ibintu byagize uruhare rukomeye mu buzima bwe bwa gikristo. Guéhi akunze kwandika imirongo yo muri Bibiliya ku nkweto ze, harimo n’uwa Yesaya 54:17 uvuga ko nta ntwaro yacuriwe kumurwanya izamugirira nabi.

Yanavugishije benshi nyuma yo kwandika amagambo agira ati "Jesus loves U" ku gitambaro cy’ubukapiteni cyari gifite amabara ya Rainbow Pride.

Bukayo Saka: Imana ni yo impa icyizere

Rutahizamu Bukayo Saka, ukinira Arsenal n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, amaze kuba umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane.

Mu Gikombe cy’Isi cya 2022, yavuze ko kugira Imana mu buzima bwe bimufasha gukina afite icyizere kuko azi ko umugambi w’Imana ari mwiza.

Saka yigeze kuvuga ati: "Ni ingenzi kuri njye kugira Imana muri buri kintu. Bimpa icyizere kuko nzi ko Imana ihorana nanjye."

Mu ikipe ya Arsenal, Saka ari mu itsinda ry’abakinnyi b’Abakirisitu bazwi nka "Bible brothers", hamwe na Eberechi Eze na Noni Madueke.

Christian Pulisic: "Imana ni yo impa imbaraga"

Kapiteni wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Christian Pulisic, ni umwe mu bakinnyi bakomeye igihugu cye gifite.

Nyuma y’umukino wa UEFA Champions League mu 2021, yavuze ko buri gihe yishingikiriza ku Mana kugira ngo imuhe imbaraga.

Yagize ati: "Nagiye nsabwa kwigaragaza kenshi, ariko buri gihe niyambaza Imana ikampa imbaraga. Iyo mfite Imana, nta kintu kimbuza kugera ku ntego zanjye."

Alisson Becker: "Ndi umuyoboke wa Kristo, si ndi umunyedini"

Umunyezamu wa Brazil, Alisson Becker, afatwa nk’umwe mu beza ku isi.

Mu buhamya bwe, yavuze ko ukwizera nyakuri kwamugezeho amaze gukura, kandi ko kwizera Yesu Kristo birenze kuba umunyedini.

Yagize ati: "Ndi umuyoboke wa Kristo. Idini akenshi rihishwa n’imigenzo, ariko Yesu aruta kure idini."

Mu mwaka wa 2020, Alisson yanabatirije mugenzi we Roberto Firmino mu rugo iwe, ibintu byagaragaje ko ubucuti bwabo bushingiye ku kwizera.

Noah Sadiki: Umunyekongo ukiri muto ukomeje guhamya Kristo

Noah Sadiki, ufite imyaka 21, ni umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gukina Igikombe cy’Isi bwa mbere kuva mu 1974.

Uyu mukinnyi yavuze ko adaterwa isoni no kuvuga ukwizera kwe kuko kumuha amahoro no gushimira Umwami Yesu buri munsi.

Nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cya Afurika, yabajijwe ibanga ry’ubuhanga bwe. Aho kuvuga amagambo menshi, yahise afata Bibiliya ye ayereka abanyamakuru.

Nubwo Igikombe cy’Isi ari urubuga rw’impano, ibikombe n’ubwamamare, aba bakinnyi batanu bakomeje kwerekana ko hari ikirenze ruhago.

Binyuze mu buhamya bwabo, amagambo bavuga, imirongo ya Bibiliya bandika ndetse n’uburyo babaho, bakoresha urubuga rw’isi yose mu kwereka abantu Kristo.

Mu gihe amamiriyoni y’abafana bakurikirana imikino, aba bakinnyi ntibashaka kuzamura igikombe cy’Isi gusa, ahubwo bashaka no kuyobora abantu kuri Yesu Kristo.

Marc Guéhi, Bukayo Saka, Christian Pulisic, Alisson Becker na Noah Sadiki ni bamwe mu bakinnyi b’Igikombe cy’Isi cya 2026 bakomeje gukoresha izina n’ubwamamare bafite mu guhamya ukwizera kwabo no kwerekeza abantu kuri Yesu Kristo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.