× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sindimo: ASA Jean agarutse mu muziki n’indirimbo nshya yitezweho gukora ku mitima ya benshi

Category: Artists  »  27 seconds ago »  Nelson Mucyo

Sindimo: ASA Jean agarutse mu muziki n'indirimbo nshya yitezweho gukora ku mitima ya benshi

Umuhanzi wa Gospel, ASA Jean yongeye kugaragaza ko agifite ijambo rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Sindimo”.

Iyi ndirimbo ije nyuma y’igihe kitari gito uyu muhanzi adasohora ibihangano bishya, ibintu byari byaratumye abakunzi be bibaza igihe azongera kubagezaho undi murimo mushya.

Kugaruka kwe byafashwe nk’inkuru nziza ku bamaze imyaka bakurikira urugendo rwe rwa muzika.

Mu myaka ishize, Asa Jean yagiye yigaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite umwihariko mu gutanga ubutumwa bwubaka imitima, cyane cyane mu rubyiruko, binyuze mu ndirimbo no mu bitaramo bikomeye bya Gospel aho yakunze kuba umwe mu bayoboye ibihe byo kuramya no guhimbaza.

Uretse ibikorwa bye bya muzika, Asa Jean azwi kandi nk’umuntu ukunze kuba hafi y’abahanzi bakizamuka, abaha ubujyanama ndetse anabafasha mu rugendo rwabo rwo gukorera Imana binyuze mu mpano bafite.

Indirimbo “Sindimo” ije mu gihe benshi baba bifuza kumva ibihangano bishya muri iyi mpeshyi, bikaba bishobora gutuma yongera gufata umwanya ukomeye mu ruhando rwa Gospel nyarwanda.

Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko uku kugaruka kwa Asa gushobora kongera kuzamura izina rye, cyane ko asanzwe azwiho gukora indirimbo zifite ubutumwa bufasha abantu gukomeza urugendo rwabo rw’ukwizera.

Kugeza ubu, “Sindimo” yamaze kugera ku mbuga zitandukanye, aho abakunzi b’uyu muhanzi batangiye kuyakira neza no kuyisangiza abandi nk’ubutumwa bw’ihumure n’icyizere.

ASA Jean agarutse mu muziki n’indirimbo nshya yitezweho gukora ku mitima ya benshi

RYOHERWA N’INDIRIMBO "SINDIMO" Y’UMURAMYI ASA JEAN

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.