Mu gihe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakomeje kwitegura ibitaramo bikomeye biteganyijwe muri uyu mwaka, umuhanzi Israel Mbonyi yagaragaje ko ashyigikiye bidasubirwaho ibikorwa bya bagenzi be, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Mu masaha ashize yo kuri uyu wa 19 Kamena 2026, Mbonyi yasangije kuri Instagram Story ubutumwa bwa Ambassadors of Christ Choir, buri mu bukangurambaga bwo kwizihiza imyaka 30 bamaze bakora umurimo w’ivugabutumwa.
Ubu butumwa bugira buti: "Amateka ya Ambassadors ni amateka y’ababyeyi, urubyiruko n’abantu bitanze n’umutima wabo wose mu murimo wa Databuja (Imana) mu myaka 30 ishize. Imana ni Yo yanditse amateka yacu."
Ambassadors of Christ Choir iri kwitegura igitaramo gikomeye kizaba ku wa 30 Kanama 2026 muri BK Arena, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 bamaze mu murimo w’Imana.
Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti “God Painted Our Story”, cyangwa Imana ni Yo yanditse amateka yacu, kikazaba ari umusozo w’ibikorwa bitandukanye iyi korali yakoze kuva yatangira kwizihiza iyo sabukuru, birimo ibikorwa byo gufasha abaturage, gusura urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Si Ambassadors of Christ gusa Mbonyi yahisemo gushyigikira.
Yongeye gusangiza kuri Instagram Story ubutumwa bwa Tracy Agasaro, bwamamaza igitaramo “In Christ Now Worship Experience”, cyateguwe na Tracy afatanyije na René Patrick.
Mu butumwa Tracy yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ibyishimo byinshi nyuma yo kubona aho iki gitaramo kizabera, muri Camp Kigali, ku wa 25 Nyakanga 2026.
Mbonyi yahise ashyira ubu butumwa kuri story ye, agaragaza ko na cyo agishyigikiye ndetse yifuza ko abakunzi benshi b’umuziki wa Gospel bazitabira.
Si ubwa mbere Israel Mbonyi agaragaje ubufatanye n’abandi bahanzi cyangwa amakorali. Mu myaka yashize yakunze kwamamaza ibitaramo n’ibikorwa by’abahanzi batandukanye, agaragaza ko nubwo buri wese aba afite ibikorwa bye, iterambere ry’umuziki wa Gospel rishingira no ku gushyigikirana.
Kuba yahisemo kwamamaza ibi bitaramo bibiri bikomeye biri gutegurwa n’andi mazina akomeye muri Gospel nyarwanda, byafashwe na bamwe nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye bukomeje kuranga uru rwego.
Igitaramo cya Ambassadors of Christ kizaba ari kimwe mu bikomeye bitegerejwe muri uyu mwaka, cyane ko kizizihiza imyaka 30 y’iyi korali imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa, mu gihe In Christ Now Worship Experience ya René Patrick na Tracy na yo itegerejwe n’abakunzi benshi nyuma y’itangazo ryemeje aho izabera no gukomeza imyiteguro yayo.
Ambassadors of Christ Choir yiteguye gutaramira muri BK Arena
Rene na Tracy biteguye gutaramira muri Camp Kigali