× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Miss Naomie yagaragaje amarangamutima ye kuri Papi Claver & Dorcas bizihiza imyaka 3 y’urushako

Category: Love  »  December 2022 »  Our Reporter

Miss Naomie yagaragaje amarangamutima ye kuri Papi Claver & Dorcas bizihiza imyaka 3 y'urushako

Abaramyi Papi Clever & Dorcas bakunzwe cyane muri iyi minsi, bafite amashimwe akomeye ku Mana yabanye nabo kuva barushinze kugeza uyu munsi wa none bizihiza isabukuru y’imyaka 3 y’urushako.

Papi Clever na Dorcas basezeranye imbere y’Imana tariki 7 Ukuboza 2019 mu birori byabereye muri Kigali. Kuva bakoze ubukwe, kugeza uyu munsi, imyaka itatu irashize. Ni ishimwe rikomeye kuri aba baririmbyi bafatwa nka nimero ya mbere muri ADEPR muri iki gihe.

Mbere yo gukora ubukwe, Dorcas w’ijwi rizira amakaraza, yari umuririmbyi muri Goshen Choir ya ADEPR Musanze. Amaze kurushinga na Papi Clever, bahise bahuza inganzo, ubu bombi bari kuririmbana nk’itsinda ry’umugabo n’umugore [Papi Clever & Dorcas].

Eko kuwa Gatatu ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 3 y’urushako, basangije ababakurikira amashusho yabo ateye ubwuzu aho bagaragara barimo kuririmbira Imana bayishimira ko ikomeje kubiyereka. Baba baririmba bati "Umukiza abe hamwe natwe kugeza ku mperuka y’Isi".

Baba bahoberanye cyane bishimanye rwose. Basoza kuririmba, bakarebana akana ko mu maso, buri umwe akabwira mugenzi we ati "Urakoze". Munsi y’aya mashusho, Papi Clever yabwiye Dorcas ko ari mwiza cyane, ateye ubwuzu ndetse akaba ari we muntu mwiza cyane ku Isi mu bo yabonye bose.

Imyaka 3 iruzuye kuva batangiye urugendo rwo kubana iteka

Miss Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, usengera muri Noble Family Church, yagaragaje amarangamutima ye kuri aba baramyi bafite igikundiro cyinshi, anyarukira ku rukuta rwa Instagram rwa Papi Clever munsi y’aya mashusho, yandika ijambo rimwe ariko rifite uburemere. Ati "Ndabakunda". Yakurikijeho utumenyetso twinshi rw’umutima, bisobanuye urukundo rwinshi abakunda.

Aba baramyi barakunzwe cyane muri iyi minsi, bikaba bigaragarira ku ndirimbo banyuza kuri Youtube uburyo zirebwa cyane, ukongeraho ubutumire bwinshi bahabwa n’ababa bifuza ko baririmba mu bitaramo n’ibiterane byabo. Travis Greene - icyamamare ku isi - uherutse gusubika igitaramo cye i Kigali, yari kuzasangira ’stage’ na Papi Clever na Dorcas ndetse na Gaby Kamanzi.

Papi Clever & Dorcas bakomeje guhembura benshi mu muziki bakora wo gusingiza Imana wubakiye ku ndirimbo zegereza abantu intebe y’Imana. Bazwi cyane mu kuririmba bihebuje izo mu gitabo. Muri iyi minsi biri kugaragara ko ari bwo bari gukorana imbaraga nyinshi nk’uko bigaragara mu bitaramo byinshi baririmbamo mu Rwanda no hanze.

Mu minsi micye ishize bakoreye ivugabutumwa i Burundi, bahava berekeza i Burayi. Ubu bari kubarizwa mu Rwanda. Paradise.rw ifite amakuru avuga ko hari umushinga aba baramyi bahugiyeho uzanezeza benshi igihe uzaba wageze ku musozo bakawutangariza abakunzi babo.

Kuwa 31 Ukwakira 2022, Ingabire Dorcas, umugore wa Papi Clever, yanyujije kuri Instagram ubutumwa bugaragaza intego yabo mu muziki uhimbaza Imana. Yavuze ko bakora ivugabutumwa bagamije ko haboneka iminyago y’abakira agakiza na cyane ko ari bo bazabaho iteka.

Ni ubutumwa yashyize munsi y’ifoto ari kumwe n’umugabo we, baberewe cyane mu myenda ya Made in Rwanda. Yanditse ati "Imana yaraduhamagaye ngo twamamaze inkuru nziza ya Yesu Kristo, nuko umwemera akamwizera niwe uzabaho iteka".

Miss Naomie yabwiye aba baramyi ko abakunda cyane

Papi yateye imitoma umugore we Dorcas

Baririmbana mu itsinda ry’umuryango Papi Clever & Dorcas

Bafitanye abana babiri mu myaka 3 bamaranye

Miss Naomie ni umwe mu bagaragaje urwo bakunda iyi couple

Bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo

Byari uburyohe ku munsi w’ubukwe bwabo

Ntibazibagirwa ibi bihe

Miss Naomie ukunda cyane Papi & Dorcas nawe aryohewe n’urukundo

Naomie yabaye Miss Rwanda 2020

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.