Tariki 30 Ukuboza 2023, mu birori byiza cyane, umuhungu wa Rev. Canon Dr Rutayisire Antoine, Impano Emmanuel uzwi nka Emma, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Diana Gahima mu rusengero.
“Njyewe Emmanuel Impano ndamwemeye wowe Diana Gahima ko uba umugore wanjye dushyingiranywe, ngo tubane akaramata mu mahoro no mu byago, mu butunzi no mu bukene, urwaye cyangwa uri muzima, nzajya ngukunda, ngukuyakuya kugeza aho urupfu ruzadutandukanyiriza, nkurikije itegeko ryera ry’Imana, mbikurahiriye ntyo.”
“Njyewe Diana Gahima ndamwemeye wowe Emmanuel Impano ko uba umugabo wange dushyingiranywe, ngo tubane akaramata mu mahoro no mu byago, mu butunzi no mu bukene, urwaye cyangwa uri muzima, nzajya ngukunda, nkugusha meza, nkumvira, kugeza aho urupfu ruzadutandukanyiriza, nkurikije itegeko ryera ry’Imana, mbikurahiriye ntyo.”
Ayo yari amagambo y’indahiro bombi barahiriye mu rusengero, basezerana kubana akaramata mu byiza n’ibibi. Ku mugaragaro, nyuma yo kubwirana aya magambo bambikanye impeta ubwo basezeranaga imbere y’Imana muri EAR Remera.
“Njyewe Emmanuel Impano nkwambitse iyi mpeta, nkubahishije umubiri wange, nguhaye ibintu byange byose, mbivuze mu izina ry’Imana, iry’Umwana n’iry’Umwuka Wera, Amena.”
“Njyewe Diana Gahima nkwambitse iyi mpeta, nkubahishije umubiri wange, nguhaye ibintu byange byose, mbivuze mu izina ry’Imana, iry’Umwana n’iry’Umwuka Wera, Amena.”
Ni nyuma y’icyumweru kimwe habaye imihango yo gusaba no gukwa, umuhungu wa Rev. Rutayisire Antoine akemererwa umugeni we Gahima Diana, mu birori na bwo byari iby’akataraboneka. Hari ku itariki 24 Ukuboza 2023.
Mbere y’ibyumweru bibiri, ni bwo ku nshuro ya mbere Impano Emmanuel yerekanye uwo bitegura kubana akaramata mu rusengero, bombi bagahabwa umugisha.
Uyu mwaka urangiye babanye nk’umugabo n’umugore, mu buryo bwemewe kandi bwiyubashye, imbere y’abantu ndetse n’imbere y’Imana.
Rev. Dr Antoine Rutayisire ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane, akaba abarizwa mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda aho yanayoboye Paruwase ya Remera. Gusa kuri ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko ntiyahagaritse gukorera Imana mu mbaraga ze zose kuko aho atumiwe ajyayo iyo bihuye n’umwanya we.
Emmanuel Impano ni musaza wa Miss Isimbi Abiella Deborah wamamaye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda dore ko yabaye Nyampinga w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare kuri ubu isigaye yitwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye).
Emmanuel Impano na Diana Gahima bakoze ubukwe bwiza cyane