× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Niba ugiye gukora ubukwe, menya ibintu 4 utagomba gutinya

Category: Love  »  July 2023 »  KEFA Jacques

Niba ugiye gukora ubukwe, menya ibintu 4 utagomba gutinya

Guhera mu kinyejana cya 21, iterambere ryagiye ryiyongera cyane ku isi, ibyo bikaba byarateye impinduka mu bintu byinshi aho buri wese aba arwana no kwereka abandi ko arenze kandi siko byagakwiye.

Aha turivugira ku bukwe abo butakiri uby’abageni cyane ahubwo bikaba ari ukwemeza ababutashye. Kwishyira ku gitutu cyo kwemeza inshuti zawe, cyo kwemeza imiryango, cyo kwemeza abazabibona, nta kindi bikuzanira bakwemera cyangwa batakwemera, usibye gusanga waribeshye, warataye umwanya mu bitari ngombwa.

Gushaka salle nziza si bibi, ikanzu nziza cyane si bibi, cake nini cyane si bibi ariko ibi n’ibindi byose bizaba mu bukwe mukwiye gukora ibijyanye n’ibyo mushoboye, kandi ku buryo na nyuma y’ubukwe muzakomeza kubaho.

1. Ntugomba gutinya gukora ibyo ushaka

Ikintu gihambaye kibi gishobora kubaho ni ugusubiza amaso inyuma, ukabona hari ibyo utakoze wifuzaga kuzakora utakoze ku munsi w’ubukwe bwawe. Imiryango, inshuti ndetse n’amatorero dusengeramo ni byo ashobora kugira uruhare rutari ruto mu myanzuro dufata, ariko ubukwe si ubwabo, ugomba kumenya ko n’ubundi nanone bigaruka kuri wowe n’umugeni wawe cyangwa umukwe wawe, niyo mpamvu ari mwe b’ibanze mu gufata imyanzuro ibanogeye.

2. Ntugomba kugira ubwoba bw’ibyo udafite

Muri iki gihe no gutegura ubukwe buringaniye ubwabyo birahenze, amacouple menshi ahangayikishwa no kugira bimwe yuzuza kugira ngo ubukwe bube ubw’agatangaza. Yego ni byo ni ibirori bibaho rimwe gusa mu buzima, ariko nanone ugomba kumenya ko nyuma y’ubukwe ubuzima bukomeza.

Kandi buriya ubuzima mubamo mukirangiza gukora ubukwe buha amerekezo ubuzima muzabanamo uko buzagenda, niyo mpamvu ari byiza kwitondera iki kintu, byaba byiza mwitaye ku byo mufite mukiga uburyo mwabikoresha mu byo mukeneye, mutarinze mujya mu myenda izabakurikirana nyuma y’ubukwe.

3. Ntugomba kwita cyane ku byo abandi bari gukora

Hari abantu benshi bita ku by’abandi bari gukora bakibagirwa gukora ibyabo, ibyo bikaba ari ibintu bibi cyane kuko ubukwe si amarushanwa kuko ni wowe birebana n’uwo murashyingiranwa gusa, niyo mpamvu mutagomba kwita cyane ku byo abandi bari gukora, hagezweho kubikora gutya, cyangwa kuriya n’ibindi, mwe mwicare mwihitiremo ikibabereye.

4. Ntugomba kwita ku byo abantu bazatekereza

N’ubundi icyo wakora cyose abantu bazavuga ibyo bashaka, ntacyo wakora ngo kibabuze kuvuga, uko wabyitondera kose n’ubundi nyuma y’ubukwe bazavuga. Ni yo mpamvu ari byiza kumenya uko utwara ibintu, ntiwite cyane ku bizaba ngo biguteshe umwanya wo kwita ku bihari.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.