× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko gushyingiranwa mu mategeko bigabanya za gatanya

Category: Wedding  »  18 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko gushyingiranwa mu mategeko bigabanya za gatanya

Ubushakashatsi bushya bwongeye gushyira imbaraga ku gaciro k’ishyingiranwa mu kubaka imiryango iramba.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abashakanye baba bafite amahirwe menshi yo kugumana kurusha ababana batarasezeranye, ndetse ko inyungu z’ishyingiranwa zishobora kuba zarasuzuguwe mu myaka myinshi ishize.

Raporo yiswe “The Timing of Marriage and Union Dissolution”, yakozwe na Marriage Foundation ku bufatanye na Centre for Social Justice, ishingiye ku bushakashatsi bwa Dogiteri Harry Benson wo muri Kaminuza ya Bristol.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko ababyeyi bashyingiranywe mbere yo kubyara umwana wa mbere batandukana ku gipimo cya 26% gusa mbere y’uko uwo mwana ageza imyaka 14. Ku rundi ruhande, ababanye batarasezeranye batandukanye ku gipimo cya 45%.

Ndetse n’abashyingiranwe nyuma yo gusama cyangwa nyuma yo kubyara bagaragaje umutekano mwinshi mu mibanire yabo kurusha abakomeje kubana batarasezeranye.

Dogiteri Benson yavuze ko ishyingiranwa ubwaryo rifite uruhare rukomeye mu gutuma abantu biyemeza kubana igihe kirekire, bigatuma abashakanye bagira ubushake bwo gukomeza kubana no gukemura ibibazo aho gutandukana byoroshye.

Abashakashatsi basaba ko leta zakongera ubukangurambaga bugaragaza akamaro k’ishyingiranwa, zigakuraho amategeko cyangwa gahunda zishobora kubangamira abantu bashaka gushyingiranwa, cyane cyane imiryango ifite ubushobozi buke.

Ku Bakristo, ibyavuye muri ubu bushakashatsi bishimangira ibyo Bibiliya yigisha kuva kera ku byerekeye urugo n’umuryango. Bibiliya ivuga ko umugabo n’umugore bahinduka “umubiri umwe” (Itangiriro 2:24), kandi ko urugo rwubakiye ku isezerano rikomeye ruba ishingiro ry’imibereho myiza y’abashakanye n’abana babo.

Nubwo urukundo, kubahana no kwihangana ari byo bituma urugo ruramba, ubushakashatsi bwerekana ko ishyingiranwa ritanga urwego rwihariye rw’ubwitange n’umutekano bifasha umuryango gukomera mu bihe by’ibigeragezo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.