Ku ya 4 Ukwakira 1980, nibwo Prophet Joël Francis Tatu (JFT) yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni umuhanuzi ukomeje gukora ibitangaza.
Prophet Joël Francis Tatu (JFT) yinjiye mu bukirisitu mu 1997, afite imyaka 17. Yateye intambwe ye ya mbere mu kwizera muri Minisiteri mpuzamahanga Déborah i Kinshasa, iyobowe n’umugabo n’umugore Mwamba Mbuyi na Marcel Bopeya.
JFT utuye mu gihugu cy’u Bufaransa, yamenyeye umuhamagaro we ku ijambo ryahanuwe na Freddy de Coster, umushumba washinze World of Grace i Las Vegas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igitangaza kimwe kidasanzwe cyitiriwe Imana gikozwe n’iyi ntumwa JFT ni ikibazo cy’umuhungu igitsina cye cyahinduwe umukobwa akiri mu nda, binyuze mu masengesho y’umuhanuzi.
Byatangiye ibisubizo bya muganga bigaragaza ko umugore yari atwite umwana w’umuhungu, ariko nyuma yo kubonana na muganga bwa kabiri, muganga yongeye kureba asanga umugore atwite umukobwa.
Izi nkuru z’ibitangaza akora ni ubuhamya bw’impuhwe n’imbaraga za Yesu Kristo, hamwe n’ubushobozi bwe bwo guhindura ibintu mu gihe abantu bamwizeye, kandi we akora ibirenze ibyo abatabazi cyangwa abantu bita ku bandi bakora, urugero nk’abayobozi, abaganga n’abandi.
Muri uyu mwaka wa 2023 ndetse n’uwawubanjirije, Prophet Joël Francis Tatu yakoze ibintu bitangaje mu rusengero rwa Porte des Cieux ayobora.
Muri 2016, mu buryo bw’igitangaza yarasenze, amafaranga menshi cyane aza mu gikapa cy’umuvandimwe, kandi mushiki we ashobora guhamagara kuri terefone ye igendanwa nta mitiyu aguze, nta ma inite afite. Ubuhamya bw’ibintu nk’ibi bidasanzwe bibera mu rusengero rwe ni byinshi.
Umuhanuzi Joël Francis Tatu ni umubwiriza ufite imbaraga, ufite ubutumwa busobanutse kandi bukomeye bw’ubuhanuzi kuri iki gisekuru. Ikindi ni umugabo ufite imico ya gikristo.
Ni Perezida w’umuryango we yashinze yitiriye amazina ye Joël Francis Tatu Ministries (Jftministries), umuryango ugenzura ibikorwa bye bigaragara n’ibya bwite.
Byongeye kandi, ni Perezida wa Misiyo y’ubutumwa n’ubuhanuzi bwo gukangura (M.A.P.R._ Apostolic and Prophetic Mission for Awakening), washinzwe mu 2010, ushingwa mu bihugu byinshi byo mu Burayi na Afurika.
Muri 2015, yashinze ikigo mpuzamahanga cyo gukangura, _ the International Center for Awakening – Church Porte des Cieux, - Itorero Porte des Cieux, kuri ubu rikaba rifite ibihumbi by’abanyamuryango i Kinshasa na Namibiya.
Hejuru y’ibitangaza akoreshwa n’ubuhanuzi bwe, akunze gutangaza benshi mu myambarire aho akunze kugaragara yambaye imyenda y’abarikare bakuru, ibintu ahuza no kuba nawe ari Ingabo ya Yesu kandi yo ku rwego rwo hejuru.
Joël Francis Tatu abwiriza yambaye nk’umusirikare ukomeye
Ni umusirimu no mu buzima busanzwe
Prophet Joël Francis Tatu hamwe n’umufasha we