× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kumva impanuro za Bishop Dr James Mulisa nta mushumba uzongera gushwana n’Umukristo ayoboye

Category: Pastors  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Nyuma yo kumva impanuro za Bishop Dr James Mulisa nta mushumba uzongera gushwana n'Umukristo ayoboye

Bishop Dr. James Mulisa yatanze impanuro zizatuma mu matorero hatongera kubamo ugushwana kw’abapasitoro (abashumba) n’Abakristo bayoboye, mu kibwiriza yatangiye mu giterane cya "Thanksgiving Conference" cyateguwe na Revival Palace Community Church Bugesera.

Iki kibwiriza, Dr. Bishop James, Umushumba Mukuru w’amatorero ya Revival Palace Church mu Rwanda, yagitanze ku munsi wa nyuma w’igiterane, ni ukuvuga ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024, agaruka cyane ku magambo aboneka mu rwandiko rwa mbere rwa Petero 5:2-3.

Ni icyaditswe kivuga ko abashumba bagomba kuragira umukumbi w’Imana bashinzwe kurinda, batabikora nk’abahatwa. Ahubwo bakabikora babikunze, batabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu, ahubwo bakabikora babishishikariye, badatwaza igitugu abagize umurage w’Imana, ahubwo bakajya baba ibyitegererezo by’umukumbi.

Nyuma yo gusoma ayo magambo inshuro nyinshi ayatsindagiriza, yatanze urugero rw’umushumba ufite inka ikamwa. Iyo uwo mushumba ari nyirayo, iyo ari kuyikama ikamukandagira, ikamukomeretsa ku buryo n’urwara rw’ikirenge ruvamo, umushumba ntayikubita, ahubwo arashinyiriza, ukuguru kw’inka akakwigiza ku ruhande, akiyomora igikomere, agakomeza akayikama. Iyo atari nyirayo, ahita ayikubita inkoni akenda kuyica umugongo.

Abapasitoro benshi bameze nk’umushumba ukubita inka mu gihe imukandagiye, aho kuyigiza ku ruhande ngo abanze yiyomore. Bishop Dr. James Mulisa yagize ati: “Abashumba baragira umukumbi w’Imana na bo harimo abameze batyo. Umukristo aravuga, umushumba agategura icyigisho cyo kumukubita. Aba yirengagije ko tugomba kuragira umukumbi tuwukunze.”

Ibi yabivuzeho kuko usanga abayobozi bo mu itorero bafitanye ibibazo n’Abakristo bayoboye, babaziza ko wenda batabavuga neza, bahora babanenga ku byo badakora neza. Yabwiye abashumba ati: “Nta ho uzasanga abantu batavuga, badafite umunwa. Utakuvuze neza akuvuga nabi.”

Iyo mpamvu rero ni yo yashingiyeho atanga umuti uzatuma nta mushumba uzongera kurakarira Umukristo ngo ni uko amuvuga nabi, kandi nta Mukristo uzongera kuvuga nabi umushumba nakurikiza inyigisho za Bishop James.

Bishop yabisobanuye agira ati: “Petero yasabye abayobozi kuragira umukumbi w’Imana badasa n’abashyizweho agahato. Impamvu yasabaga abashumba kuragira umukumbi badasa n’abahatwa, ni uko hari icyari gutuma babikora batyo.”

Kuri iyi ngingo, umushumba ntakwiriye kurakara mu gihe Umukristo amuvuze nabi, ngo amuyobore yitsa umutima, asa n’ushyizweho agahato. Aba akwiriye kumenya ko nta muntu uvugwa neza na bose, kandi akamenya ko uwo akorera (Imana) aba abireba.

Ku Bakristo na bo, yabagarutseho avuga ko ari bo batuma ababayobora rimwe na rimwe babikora basa n’abashyizweho agahato agira ati: “Hari Abakristo bakuvuga nabi kandi ubasengera.”

Yatanze urugero agira ati: “Abapasitoro igihumbi na Magana atanu bava mu byo barimo (mu bupasitoro) kubera ko bavuga imirimo Imana ikora, bagera mu rugo bakigunga kuko babura uwo baganira ku bintu bisanzwe. Aho kwakira telepfone zibashimira, bakira izibanenga, zibagaya.” Abakristo na bo bakwiriye kwirinda kuvuga nabi ababayobora, kuko ngo barara amajoro babasengera bo batabizi.

Icyakora, yibandaga cyane ku bayobozi bo mu itorero, ababwira ko badakwiriye na gato guhangana n’Abakristo babavuga nabi, kuko nk’uko Petero yabivuze, baba bagomba kubera abandi icyitegererezo, bavugwa nabi bagakomeza kuyoborana ituze n’urukundo, aho kubikora basa n’abashyizweho agahato.

Yavuze ingaruka zibaho iyo bitagenze bityo agira ati: “Ibyo bigira ingaruka ku buzima bwabo (abayobozi bo mu itorero), bikagira n’ingaruka ku Bakristo badakomeye mu byo kwizera.”

Iki giterane Thanksgiving Conference cya Revival Palace Church cyabereye mu Bugesera kuva ku wa Gatatu kugeza ku Cyumweru. Kuva ku wa Gatatu kugera ku wa Gatanu cyatangiye saa Kumi z’umugoroba kugeza saa Moya z’Ijoro, Ku wa Gatandatu cyatangiye saa Mbiri za mu gitondo kugeza saa Cyenda z’amanywa, na ho ku Cyumweru, ari na ho iki kibwiriza cyatanzwe, gitangira saa Munani z’amanywa, gisozwa saa Mbiri z’umugoroba.

Abigishije bari Bishop Dr. Daryl Forehand (USA), Pastor Dr. Ian Tumusime uyobora Revival Palace Church mu Bugesera, Apostle Dr. M. Rueal McCoy, Sr (USA) na Bishop Dr. James Mulisa, Umushumba Mukuru w’amatorero ya Revival Palace Church mu Rwanda.

Bishop Dr James Mulisa

Tanzania Bella Kombo who sang "Ameniona" and "Mwungu Ni Mmoja"

Bishop Dr James yashimiye Revival Palace Church Bugesera imaze imyaka 10

Bishop Dr James Mulisa ni Umushumba Mukuru wa Revival Palace Church mu Rwanda (Foto: Archive)

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.