Benshi bazakubwira ko isengesho rya Saa cyenda rigera kure cyane ariyo mpamvu usanga buri wese n’ugira ibitotsi nk’ibya Utuku yihangana akabyuka akazamura isengesho. Serge Iyamuremye yashyize igorora abakunzi n’iyi saha abagenera ubutumwa mu ndirimbo nziza yise "Saa cyenda".
Ni indirimbo igira iti: "Njyeza ku Musaraba, aho imbabazi n’urukundo byavuye, njyeza ku Musaraba aho urukundo rwunze umwana w’umuntu. Ku musozi nacunguriweho hamenetse amaraso y’umwana udafite inenge,yambereye inshungu nongera kwemerwa,kuva ubwo mpamagarwa mu izina rishya.
Ntacyo nari kuzakora ngo nemerwe n’Imana,ndagushimye ko wanshunguye, kandi unezezwa no kunyita uwawe, Mana yanjye ushimwe (*8)".
Ni indirimbo yumvikanamo ubutumwa bwo gushimira Kristo we yitanzeho igitambo cy’inshungu agacungura ubugingo bw’abari mu isi kubw’Imbabazi ze bakemerwa imbere y’intebe y’Imana isumba byose, nyamara bitavuye ku mirimo yabo myiza ahubwo ku bw’uburukundo Imana yakunze abari mu isi nk’uko byanditse muri Yohana 3:16.
Ku bantu bizera Igitambo cya Kristo,isaha ya saa cyenda bayifata nk’Isaha idasanzwe igaragaza isaha yo gucungurwa kw’umuntu. Muri Luka 23:44-46 hagira hati: "Nuko isaha zibaye nk’esheshatu, haza ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaa cyenda,
izuba ntiryava, umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri".
Yesu avuga ijwi rirenga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Amaze kuvuga atyo umwuka urahera.
Muri iyi ndirimbo, Serge Iyamuremye akaba yaributsaga abakunzi b’umusaraba agaciro k’isaha ya saa cyenda ariko cyane cyane Umwami Yesu wabambwe ku Musaraba.
Benshi bari bakumbuye ijwi rye ryiza:
Mu bitekerezo byatanzwe, benshi bavuze ko bashimishijwe n’iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bubibutsa isano bafitanye na Kristo. Hana Muhimundu niwe wagize ati: "Saa cyenda" Mana yanjye, Yesu ushimwe ko wanshunguye ukanyita uwawe"! Beautiful Worship, Prayer Song! Blessing to you serge!".
Ishimwe Job we yagize ati: "Be blessed for This song brother Serge! Yesu yaduhaye isanzure ry’ubwiza bw’Imana, ubu natwe turi abaragwa b’ijuru.Here waiting to listen to another beautiful song. Rwanda, we love you."
Mu bitekerezo birenga ijana benshi bagarutse ku buhanga bw’uyu muramyi mu miririmbire no mu myandikire n’udushya agira. Iyo aririmba ntiwamurambirwa, iyo mwataramanye isaha ihinduka nk’amadakikwa, akenshi uwayoboye igitaramo akisanga cyahindutse inkera.
Ni umwe mu baramyi barangwa n’udushya. Mu kiganiro Paradise iherutse kugirana na Issa Noel umwe mu banyamakuru bakoze mu gisata cya Gospel igihe kirekire, yavuze ko Serge Iyamuremye ari umwe mu baramyi ba mbere beza bazwiho kwigarurira imitima ku ruhimbi.
Yagize ati: "Serge Iyamuremye waramutumiraga mu gihe abakunzi be bazi ko agiye kuririmba indirimbo runaka agatungurana agahimbira indirimbo ku ruhimbi, akaririmba amakorasi akunzwe, yarangiza agaterekaho izindi ndirimbo ze, ibi bigatuma abakunzi be batifuza ko Yava ku ruhimbi."
Aganira na Paradise, Serge Iyamuremye yavuze ko kuri ubu ahishiye byinshi abakunzi be. Yavuzeko nyuma y’iyi ndirimbo Saa Cyenda, afite imishinga myinshi ateganya kubagezaho.
Serge Iyamuremye ni izina ry’ubukombe muri Gospel. Indirimbo "Yesu agatutse" yamubereye akabando, amaze guhirwa n’urugendo akomeza inzira nziza yo kwegereza Kristo Imitima.
Ni muri urwo rwego abakunzi be banuriwe n’indirimbo ze nka "Biramvura", "Urugendo" yakoranye na Israel Mbonyi, "Yari njyewe", "Ishimwe", "Mwuka wera", "Unconditional love" n’izindi.
Uyu muramyi kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afatwa nk’indahigwa muri byose, yaba mu myandikire, imiririmbire, imyambarire no mu gutegura ibitaramo.
Iyi ndirimbo ye Saa Cyenda ni imwe mu zigize Albumu ye ya gatanu yitwa "Saa cyenda" Iyi Album ikazasanga izindi zirimo "Nta Mvura idahita", "Biramvura", "Arampagije" na "Urugendo".
Mu mwaka wa 2023 ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Serge yavuze ko muri rusange indirimbo zikubiye kuri iyi alubumu zivuga ‘ku buzima bwiza bwa Yesu Kristo’.
Yagize ati “Iriho indirimbo 11 ariko ndateganya ko nshobora kongeraho indirimbo imwe zikaba 12. Indirimbo ziriho ziravuga cyane ku butumwa bwiza bwa Yesu Kristo.”
Serge Iyamuremye yavuze ko yandika indirimbo zigize iyi album yanasubije inyuma amaso ku buzima sosiyete ibamo, bituma yita no gushyiraho indirimbo zihumuriza abantu, ubutumwa bwo gushima n’ibindi yizera neza ko abantu bazayumva bazanyurwa.
Serge Iyamuremye yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Saa Cyenda"