Kuba Imana itajya inanirwa, akamero kayo ko kuba inyembaraga, ni yo mvano y’indirimbo "Ntunanirwa" ya Joshua Manimpa [Josh Manimpa] wa True Promises Ministries.
Ni indirimbo ihebuje yandikanywe ubuhanga buhanitse. Iyi ndirimbo imaze iminsi mike igeze hanze, ikubiyemo inkomezi mu bagenzi batentebukishijwe n’Iminsi. Mu butumwa Joshua Manimpa atanga, akunze kwibutsa abantu kureka guhindurwa n’ibihe.
Muri iyi ndirimbo, Josh Manimpa agira ati: "Ukarishyitsa Yesu we, ni wowe ushyitsa isezerano wavuze ukarikurikira n’ibihe bidashira."
Joshua Manimpa ni umwe mu bahanzi beza banyuze mu nzira igororotse mu rugendo rwabo. Uyu muramyi benshi bamuzi mu itsinda rya True Promises ryazamuye abandi baramyi barimo Tresor, Bonke, Diane Zebedayo, Serukiza Esther n’abandi.
Gusa umuziki kuri we ni umuzi dore ko akiri n’umwana yakundaga kuririmba n’ubwo yabifatanyaga no guconga ruhago,doreko amashoti ye yarindwaga mubi nk’uko yabitangarije Paradise.
Josh Manimpa ni umusore ukunda Imana akaba yaramenyekanye mu gihugu cy’u Burundi, muri Congo ndetse no mu Rwanda. Ni umuhungu wa kabiri mu bana barindwi akaba yaravukiye i Bukavu muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Cogo( RDC).
Avuga ko nyuma yo kugera mu gihugu cy’u Rwanda avuye i Burundi ari bwo yabonye byimbitse ukuboko k’Uwiteka ku buzima bwe ari nabwo ahamya ko yakiriye agakiza.
N’ubwo yakundaga Imana ariko kuba umuhanzi ntabwo zari inzozi ze, dore ko yakundaga gukina umupira w’amaguru.
Joshua Manimpa [Josh Manimpa] avuga ku muhamagaro wo kuririmba yagize ati: "Navuga ko kuririmba ari ikintu Imana yashyize ku mutima wanjye". Ni impano Imana yampaye kugira ngo mbashe guha ubwoko bwayo.
Nyuma y’uko Imana imuteretsemo iyo mpano, yaje gushobozwa na Kristo ahabwa Imbaraga, ndetse n’ubushobozi bwo kubona uburyo bwo gusohora indirimbo.
Ni umunyamasengesho utajenjeka ku karago dore ko avuga ko imigisha yose yaronkeye mu gakiza k’Imana ayikesha ibihe byiza byo gusenga .
Gusa kuba umuhanzi ku giti cye ntibyamushyize kure y’umuryango we ariwo True Promises" itsinda ahamya ko ryamwigishije kurushaho kwegera intebe y’Imbabazi z’Uwiteka. Ikindi, avuga ko uburyo bw’imiririmbire no kuba umuramyi wuzuye abikesha True Promises.
Avuga ku cyerecyezo cye nk’umuhanzi yavuze ko agamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose, mu mahanga yose kuva i kusi kugeza i kasikazi, kandi bigakorwa mu buryo bwiza.
Ati: "Turifuza ko ubutumwa bwiza bwagera no mu banyamahanga batumva ikinyarwanda. Ku bw’ibyo, avuga ko muri kariyere ye yiteze ko Imana izamukoresha iby’ubutwari akagera aho Imana ishaka ko agera, ku bwo kumvira ubushake bwayo. Muri album ya 2 arateganya kuzashyiramo indirimbo z’icyongereza n’igiswahili.
Mu myandikire, Joshua Manimpa yibanda ku butumwa bushishikariza abantu gushikama no kwishingikiriza Uwiteka akaba ahuza ibyo abona n’ubuzima yanyuzemo n’ubw’inshuti ze baganira. Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu akaba akomeje gusohora izindi ndirimbo.
Josh Manimpa wa True Promises Ministries yashyize hanze indirimbo "Ntunanirwa"