Umuhanzi wa Gospel, Eric Twishime agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyiswe "Ndi Imana yawe" azafatiramo amashusho y’indirimbo ze mu buryo bwa Live Recording.
Kuri ubu abakunzi ba gospel bakomeje kugaragaza inyota yo kuzataramana na Eric Twishime umuramyi uririmba neza akaba n’umuhanga mu gutunganya amashusho.
Eric Twishime, usanzwe akorera umurimo w’Imana mu gihugu cya Australia, ari mu Rwanda aho yaje gukora igikorwa cya Live Recording yise “Ndi Imana Yawe.” Iki gikorwa kizaba ku wa 20 Werurwe 2026 muri Ora Center i Kicukiro.
Muri iki gikorwa, Eric azataramana n’abahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda barimo Jean Christian Irimbere, Eddy Muramyi na Maranatha Family Choir, kikazaba umugoroba udasanzwe wo guhura n’Imana.
Abazitabira iki gikorwa bazagaburirwa ijambo ry’Imana na Pastor Jackson Mugisha, umwe mu bigisha b’ijambo ry’Imana bakunzwe cyane cyane mu rubyiruko. Iki gikorwa kizayoborwa na MC Fally Merci watangije GEN Z Comedy.
Eric Twishime ni umwe mu baramyi bafite ubuhamya buteye agahinda. Ku myaka umunani ni bwo yabuze se wari umucuranzi ukomeye mu gihe cye.
Izina ni ryo muntu, ahora yishimye! Eric Twishime ni umugabo wiyubatse mu buryo bw’umubiri ndetse no mu mwuka
Avuga ko kubura umubyeyi yakundaga byasize icyuho gikomeye mu mutima we, ariko ku rundi ruhande bimuha umutwaro wo kusa ikivi se yasize mu murimo w’Imana.
Se yari yaratoje abana be gukunda kuba mu nzu y’Imana no kuyikorera. Eric yakomeje kwitanga muri uwo murimo, bituma agenda arushaho gukura mu muziki wa Gospel. Uyu munsi ni umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo za Gospel mu gihugu cya Australia.
Eric Twishime yatumiye abakunzi be mu gitaramo agiye gukorera i Kigali
Nyuma y’imyaka icumi, Eric agarutse mu Rwanda azanye ubutumwa avuga ko Imana yamushyize ku mutima, kandi yifuza ko burenga imbibi z’igihugu atuyemo bukagera no ku bandi benshi.
“Ndi Imana Yawe Live Recording” ni umwanya mwiza wo kumva ubutumwa Imana yashyize ku mutima wa Eric afatanije n’abandi baramyi.
Abaramyi bakunzwe bazifatanya n’uyu muramyi.
"Ndi Imana Yawe – Live Recording" ni igikorwa giteganyijwe tariki 20 Werurwe 2026 kikazabera ahitwa Ora Center mu Karere ka Kicukiro