Umuramyi Willy Uwizeye yongeye gushimangira umuhamagaro we asohora amashusho y’indirimbo ye yise "Nifinyange" yahuriyemo na BCC Vessels of Praise asanzwe abarizwamo.
Iyi korali ni imwe mumakorali azwiho kwambara neza nk’uko byagiye bigaragara mu mashusho y’indirimbo bakoze. Iyi korali ikorera umurimo w’Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Willy Uwizeye ni umuramyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ariko kuri ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abajijwe impamvu yahisemo gukorana indirimbo n’iyi korali izwi cyane mu ndirimbo" Umurinzi", yavuze ko yiyemeje gukorana iyi ndirimbo na Vessels of Praise choir mu kwibutsa abantu ko mu bibaho byose Imana ari iyo kwiringirwa kuko itagira inenge mu byo ikora.
Aganira na Paradise, Willy Uwizeye yavuze ko gukorana indirimbo na BCC Vessels of Praise bifite imvano mu bufatanye bw’abana b’Imana. Ni indirimbo ishimangira ubudahangarwa bw’Imana, bityo ko abantu bakwiye kuyiringira.
Nyuma y’iyi ndirimbo, uyu muramyi yatangaje ko ateganya indi mishinga myinshi yo gushyira hanze indirimbo nshya afitiye abakunzi be, ndetse n’igitaramo Imana nimushoboza.
Ati: “Ndateganya gukora cyane uko Umwami azarushaho kudushoboza ndetse no kutumenyesha ibyo ashaka. Ikindi,yavuze ko abakunzi be abahishiye igitaramo. Yagize ati" Ndateganya gukora igitaramo cya ‘live recording’ mu bihe biri imbere Yesu nabishima.”
Willy ni umwe mu baramyi beza bakunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye agahesha umugisha ababyitabiriye. Mu mpera z’umwaka ushize, yatumiwe n’Umushumba Mukuru wa Noble Family na Women Foundation Ministries, Apotre Mignonne Kabera, mu giterane mpuzamahanga cyari kigamije guhesha umugisha abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agihuriramo n’abandi baramyi bakomeye barimo Gentil Misigaro n’umukozi w’Imana Prophet Kem Muyaya.
Willy Uwizeye ni umuramyi ukomoka mu Burundi, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yasengeraga muri Eglise Vivante de Jésus Christ du Burundi i Bujumbura, akaba ari ho yanakuriye. Afatwa nk’inkingi ikomeye ndetse n’umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Burundi no mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba.
Willy Uwizeye ni umwe mu baramyi bakomeje kumurikira isi mu buryo bw’umwuka.
Ni mu gihe Vessels of Praise, ari korali nziza ibarizwa muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1997, icyo gihe ikaba yaritwaga Voice of Angels. Kuva mu 2010 kugeza mu 2011 ni bwo habaye impinduka bayita Vessels of Praise.
Uretse kuririmba neza,Vessels of Praise ni abana b’Imana bazwiho kwambara neza no kuberwa.
Iyi korali yakunzwe cyane mu ndirimbo yitwa "Intsinzi yacu" yakozwe na Nicolas afatikanyije na Yannick na Zawadi. Ibarizwamo ab’amazina azwi muri Gospel nka Willy Uwimana waririmbye "Uri mwiza", Zawadi waririmbye "Ntuhinduka" Ft Adrien, Zabron & Deborah n’abandi.
Ryoherwa n’iyi ndirimbo yuje uburyohe