Pastor Christian Gisanura yibukije Abakristo itandukaniro rikomeye riri hagati yo gukorera Imana no gukorera imana.
Ni mu nyigisho zatanzwe ku wa 21 Mutarama, ukwezi kwahariwe gushima Imana yadukomeje ikatuyobora idukuye mu mwaka wa 2025 ikatugeza mu 2026.
Hariho Imana nyakuri, Iyaremye byose, itangizwa inyuguti nkuru mu kuyandika, hakabaho no gukorera imana, itangizwa inguti ntoya kuyandika, kandi yo si imwe, ni imana nyinshi, ikaba ari ibintu umuntu aha icyubahiro n’umwanya wa mbere mu buzima bwe. Ashingiye kuri 2 Samweli 7:21–29, yagaragaje ko gushima Imana ari ishingiro ryo kuyiramya mu kuri no kuyigira iyambere mu mibereho ya buri munsi.
Pastor Gisanura yibukije ko abantu benshi batamenyereye gushima Imana kuko batamenyereye gusubiza amaso inyuma bakareba aho Imana yabakuye n’aho yabagejeje. Umwami Dawidi yabaye urugero rudasanzwe: yasubiraga mu bikorwa by’Imana, akibuka aho yakuwe, mu kuragira intama, akareba aho Imana imugejeje, ku ntebe y’ubwami, akanizera ibyo imuteganyiriza imbere.
Ibi byatumaga umutima wa Dawidi uganduka, agashima Imana ku byo yakoze, ku byo ikora, no ku byo izakora. Ni yo mpamvu Dawidi yahamije ati: “Ni cyo gituma uri Imana ikomeye, nta yindi ihwanye nawe” (umurongo wa 22).
Mu nyigisho ze, Pastor Gisanura yatanze ubuhamya bwe bwite: kuva mu 1995 kugeza mu 1997 yakoze impanuka 13, ariko Imana iramurinda iramukiza. Yagaragaje ko impamvu yabayeho atari amahirwe, ahubwo ko ari ubuntu n’umugambi w’Imana, yamurindiriye kuyikorera. Ibi byahamagariye buri wese gusubiza amaso inyuma mu ngendo akora, ku kinyabiziga cyangwa ku maguru, akibaza impamvu akiri muzima, atagongwa, adakora impanuka, akamenya ko ari Imana yamurinze.
Imana n’imana: icyo uha icyubahiro
Inyigisho zagarutse cyane ku kibazo kigira kiti: “Wowe ni iki wahaye umwanya wa mbere mu buzima bwawe?” Pastor Gisanura yasobanuye ko icyo uha icyubahiro ari cyo uba wagize imana yawe, cyaba ari abana, umuryango, umugabo cyangwa umugore, amafaranga, amashuri, ubwenge, imbaraga, cyangwa izindi nyungu zawe.
Yibukije ko umuntu ashobora kuvuga ko akorera Imana ariko mu by’ukuri agakora imana ze bwite, igihe ibyo akora byose abikora agamije inyungu ze aho kureba inyungu z’Imana.
Gukorera Imana nyakuri ni iki?
Gukorera Imana nyakuri bisobanura kuyikunda n’umutima wose, n’ubwenge bwose, n’imbaraga zose; kandi kubera ko Imana itagaragara, ibyo kuyikorera bigaragarira mu gukorera mugenzi wawe. Iyo ufasha abandi, ugateza imbere abakene n’abatishoboye, uyobowe n’Umwuka Wera, kandi igihe bagushimiye, ugasubiza icyubahiro ku Mana yagushoboje, aho ni ho uba uhesheje Imana icyubahiro.
Pastor Gisanura yagaragaje ko Abakristo tutakiri abacu, ko turi umutungo w’Imana, bityo buri kintu dukora kigomba gukorwa dutekereza ku nyungu z’Imana kuruta izacu.
Izi nyigisho zo muri Mutarama ni ihamagarwa rikomeye ryo kwisuzuma: Ese dukorera Imana cyangwa dukorera imana? Gushima Imana bisaba gusubiza amaso inyuma, kwemera ko ari Yo yadukuye kure ikatugeza aho turi, no kuyigira iya mbere mu buzima bwacu. Ukunda Imana by’ukuri ayigira iya mbere, akayikunda mu bikorwa, mu mibereho ye ya buri munsi, no mu rukundo agaragariza abandi.
Muri uyu mwaka wa 2026, Abakristo basabwe kubaho bibuka ko ari ab’Imana, ko bakwiriye kujya bakora byose babyitayeho, bagamije guhesha Imana icyubahiro, kuko Yo yonyine ari Imana ikomeye, nta yindi ihwanye na Yo.