× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Wema yifashishije Mama Nicky mu ndirimbo Amashimwe yanditswe na Danny Mutabazi

Category: Artists  »  1 hour ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Wema yifashishije Mama Nicky mu ndirimbo Amashimwe yanditswe na Danny Mutabazi

Umuramyi Wema yashyize hanze indirimbo "Amashimwe" igaragaramo Mama Nicky uzwi muri film yitwa City Maid iri mu zikunzwe cyane ku mugabane wa Afrika.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Wema yavuze ku butumwa bukubiye mu ndirimbo "Amashimwe". Yavuze ko ibumbatiye amashimwe y’ibyo Imana yakoze, ikaba igenewe umuntu wese ufite amashimwe.

Ati: "Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bw’amashimwe y’uburyo butandukanye yaba ashingiye ku mirimo Imana Ikorera abantu, yaba kwibuka ibihe bikomeye umuntu aba yaraciyemo, ikaba igenewe umuntu wese ufite amashimwe cyane ko nta muntu udafite ibyo azirikana Imana yakoze kuko n’umwuka umuntu ahumeka aba ari amashimwe."

Wema ni uyu mubyeyi wambaye ubwiza bw’Imana

Ni indirimbo yanditswe na Kizigenza Danny Mutabazi usanzwe yandikira indirimbo abaramyi barimo itsinda rya Vestine na Dorcas. Abajijwe impamvu akunda kwifashisha Danny Mutabazi wananditse indirimbo "Agakiza", yagize ati: "impamvu ni uko nkunda imyandikire ye".

Yavuze ko azaririmbira Imana kugeza ku mwuka wa nyuma.

Ni indirimbo isohotse mu gihe Vestine na Dorcas basangiye amateka yo guhuza umwanditsi nabo bateguyeje indirimbo nshya nyuma y’igihe gito batangiye gukora umuziki batari mu maboko ya Irene Murindahabi. Wema yabageneye ubutumwa ati: "Nababwira ngo bakomereze aho".

Nyuma y’iyi ndirimbo, yavuze ko ateganya kugeza ku bakunzi be ibindi bihimbano by’umwuka aboneraho kubasaba kumuba hafi no kumushyigikira bagasakaza ubutumwa bwiza kuri bagenzi babo.

Uyu muramyi asanzwe atuye mu karere ka Rusizi

RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMASHIMWE" YA WEMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.