Abagize Korari Boaz yo muri RASA UR Huye (Umuryango w’Abanyeshuri b’Angilikani y’u Rwanda bakorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye) bagarukanye indirimbo nshya bise ‘Waritamuruye’ nyuma y’imyaka ibiri iburaho ibyumweru bike badasohora indirimbo nshyashya.
Iyi ndirimbo Waritamuruye yanditswe n’umwe mu bagize iyi korari witwa Mutuyimana Eugene. Umuyobozi wa korari Mukiza Ndayishimiye Ruth yatangarije Paradise ko Eugene yayanditse biturutse ku iyerekwa yagize aryamye. Yagize ati: “Indirimbo yavuye mu iyerekwa yagize aryamye, hakubiyemo amagambo ndetse n’injyana.”
Mukiza Ndayishimiye Ruth yakomeje avuga kuri iyi ndirimbo agira ati: “Intego yacu ni ugusakaza ubutumwa bwiza ku bantu benshi. Iyi ndirimbo Waritamuruye ikubiyemo amashimwe y’abantu, ibintu Imana igenda ikora mu buzima bwa benshi, mu buryo nyine yitamurura mu buzima bw’abantu icecekesha ibintu bikomeye. Nyine ni nko kugaragaza imirimo y’Imana mu buzima bw’abantu bwa Gikristo.”
Ubusanzwe kwitamurura ni nko kwigaragaza. Ruth yabivuzeho agira ati: “Biboneka cyane mu nkuru y’Abisirayeli bava muri Egiputa. Uwiteka yitamururaga inkingi y’igicu, Abanyegiputa ntibababone, Abisirayeli bagakomeza urugendo. Uwiteka yitamururaga ikintu gikomeye kugira ngo abashe kubarinda.”
Ibi wabisoma ahantu henshi urugero nko muri Nehemiya 9:19 hagira hati: “…inkingi y’igicu yo kubayobora ku manywa ntiyabavaga imbere, cyangwa inkingi y’umuriro yo kubamurikira nijoro ikabereka inzira bakwiriye kunyuramo.”
Abumvise iyi ndirimbo bakomeje gusaba iyi korari kutongera kubicisha irungu cyane, kuko mu mwaka wa 2023 nta ndirimbo yabo yigeze isohoka. Ruth yabahumurije abizeza indirimbo nyinshi agira ati: “Iriya twasohoye ni nk’umusogongero, hari izindi zizasohoka nyuma zifite amashusho.”
Iyi ndirimbo Waritamuruye ibaye iya kane mu ndirimbo bamaze gusohora kuva batangira zirimo iyo bahereyeho yitwa Izabikora, Isegonda n’iyo baherukaga gusohora ku itariki 28 Gicurasi 2022 yitwa Ku bw’urukundo.
Muri uyu wa 2024 bafite ibikorwa byinshi birimo no gusohora indirimbo zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho, dore ko iziri ku muyoboro wabo wa YouTube ziri mu buryo bw’amajwi n’amagambo gusa (video lyrics).
Iyi ndirimbo Waritamuruye yanditswe na Mutuyimana Eugene nyuma y’iyerekwa yagize
Korari Boaz ifite imishinga myinshi irimo gusohora indirimbo zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho
Waooo ! Nukuri korari Boaz nikoko biradukwiriye ko twamamaza ubutumwa bwiza bwa yesu kristo. Nanjye ndi umwe muri bo rero turashima Imana kubwa byinshi ikomeje gukora. Mboneraho no gusabira umugisha uyu Eugene Mutuyimana wanditse iyi ndirimbo nziza Imana ikomeze imwagure muburyo bwose. Amen,🙌🙌🙌
Kandi ndashishikariza buri umwe wese uzasoma iyi nkuru y’ubutumwa bwiza ko azayisangiza abandi bakarushaho guhemburwa. Rero mubane n’Imana ndabakunda cyane ❤️❤️❤️🌹🌹