Benshi bamenya ko Yesu yakoze ibitangaza, ariko si bose basobanukirwa impamvu zabyo za nyazo. Wari uzi ko buri gitangaza yakoze cyari gifite igisobanuro gikomeye gitandukanye n’uko benshi babizi?
Buri gitangaza yakoze cyari ikimenyetso gisobanura ibyari mu mutima we, kandi kiba n’inzira y’ubutumwa bwe ku bantu bose. Ntibyari ibikorwa by’amarenga gusa, ahubwo byari inzira zo kugaragaza ukuri kw’Ubwami bw’Imana no kudutumirira kwiringira Yesu birushijeho.
Nk’uko byatangajwe n’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (Seventh-day Adventist Church) ku mbuga nkoranyambaga zabo, by’umwihariko urubuga rwabo rwa Instagram @adventistchurch, buri gitangaza Yesu yakoze gifite ibisobanuro byimbitse kurusha uko benshi babyumva.
Iri torero ryibukije ko igitangaza cyose cyari inzira Yesu yakoresheje mu kugaragaza umutima we n’intego ye yo gukiza abantu, atari ugushimisha amaso y’abamurebaga gusa.
Ibi byatangajwe mu butumwa basohoye tariki ya 26 Nzeri 2025, bashishikariza abayoboke babo gusobanukirwa uko buri gitangaza gikura umuntu mu bwigunge, kikamuhuza n’ukuri kwa Yesu Kristo.
Ubutumwa bwabo bugira buti: “Buri gitangaza Yesu yakoze nticyari igikorwa cy’imbaraga gusa, cyari idirishya ry’ubutumwa bwe bwo gukiza.”
Ibyo bagarutseho ni ibi bikurikira:
Yakijije impumyi (Yohana 9)
Yesu ntahumura amaso y’umubiri gusa. Yaje no kugira ngo ahumure amaso y’umutima, adufashe kumenya ukuri nyako.
Yagaburiye abantu 5,000 (Yohana 6:1–14)
Yesu ni Umugati w’Ubuzima. Ntajya ashimisha umubiri gusa, ahubwo azura ubugingo bwacu, akuzuza ibyifuzo byacu byo mu mutima.
Yatuishije umuhengeri (Mariko 4:35–41)
Yesu ni Umwami w’amahoro, no hagati y’imihengeri y’ubuzima. Iyo ibintu bisa n’ibitari kugenda neza, ni We ushobora kuvuga ngo “Amahoro abeho”, bigahita bicamo.
Yazuye Lazaro (Yohana 11)
Yesu ni We buzima no kuzuka. Afite ububasha ku rupfu, kandi bitwereka ko dukwiriye kubaho dufite icyizere cy’ubuzima bw’iteka muri We.
Yirukanye imyuka mibi (Mariko 5:1–20)
Yesu atabara abari mu bubata. Nta muriro, ibikomere cyangwa ingoyi byaba bikomeye cyane ku buryo atabohora ubugingo bw’umuntu.
Buri gitangaza si igikorwa cy’imbaraga gusa, ahubwo ni ishusho y’umutima wa Yesu n’inzira ye yo kudukiza.
Iyo dusobanukiwe ibi, bitwibutsa ko Yesu atari uwo gufatwa nk’umukozi ibitangaza gusa, ko ahubwo ari Incuti yacu iduhamagarira kubana na Yo mu rukundo no mu kwizera.
Buri gitangaza Yesu yakoze gifite igisobanuro gikomeye gitandukanye n’uko benshi babizi