Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", Sibomana Patrick Pappy benshi bakunze gutazira "Petit Ronaldo", kuri ubu afite amashimwe aremereye nyuma yo gusinya amasezerano mu ikipe ya Alda Wahda fc yo mu mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu avuye muri Alittihad Misurata SC yo muri Libya.
Nyuma yo gusinya aya masezerano, Sibomana Patrick Pappy yanyarukiye ku rukura rwe rwa Facebook ashimira Kristo umushoboza muri byose.
Yagize ati: "Warasenze ubura iki?" Yesu ushimwe kubwa buri kimwe unkorera". Yahise akoresha utumenyetso two guha Imana icyubahiro no kugaragaza imbaraga z’Imana, akora tag ku ikipe ya Alwahdaclub1954 ashyiraho udutima tubiri.
Benshi mu batanze ibitekerezo, bifatanyije nawe mu gushima Imana bamwifuriza guhirwa mu ikipe nshya. Gusa hakaba n’abatangajwe no kumva umu Islam ashima izina rya Kristo.
Uwitwa Twizeyimana Rachid Berlin usanzwe asengera mu idini ya Islam yagize ati: "Ese Pappy ntabwo ukiri umu Islam?"
Imyemerere ya Sibomana Patrick Pappy!
Sibomana Patrick Pappy avuka i Gikondo akaba yarakuranye n’abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru barimo na Usengimana Vidich Faustin.
Aba bombi bakaba baranaririmbye muri Maranatha choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Sgeem. Uretse aba kandi, iyi korali yanaririmbyemo andi mazina azwi nk’umuhanzi Gisa cy’inganzo uzwi mu ndirimbo "Amarira y’uruhinja".
Uyu Gisa cy’inganzo akaba yaranarimbye muri Naioth choir aho azwi cyane ubwo yajyaga atera indirimbo "Nta joro ridacya" afatanyije na Deborah wanaririmbaga muri Golgota Ministries International (GMI) itsinda ryatanze ibyishimo mu gihe cyaryo. Deborah yaje kuva mu itorero rya ADEPR kuri ubu akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Maranatha choir yazamukiyemo kandi umuririmbyi Bushali uzwi mu ndirimbo "Ku gasima"!. Ubwo yaganiraga na InyaRwanda.com mu mwaka wa 2020, Artur Girishema wanaririmbye muri Korali Impanda akaba yarabaye Umuyobozi wa Maranatha choir, yavuze ko icyo yibukira kuri Bushali muri korali yari umuririmbyi utuje, witondaga utarakundaga kuvuga, wakundaga umuziki.
Mu ijwi rye Bushali aganira n’umunyamakuru Nzeyimana Lucky (hari mu mwaka wa 2020) yavuze ko ubwo yari muri Maranata choir yakundaga indirimbo "Rukundo" akaba yarahise ayiririmba. Inkuru ya Bushali tuzayigarukaho!
Tukiri kuri Pappy Sibomana ni umwe mu bakinnyi barangwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro zo gukunda Imana. Hagati ya 2013 na 2014, ubwo yakinaga mu ikipe ya APR Fc, uyu mukinnyi wasengeraga mu itorero rya ADEPR Sgeem yanditse urupapuro rwo gushima Imana mu rusengero.
Ageze ku gatuti yavuze ko ashima Imana ko kuwa Gatandatu ubanza batsinze mukeba wabo Rayon Sports igitego 1-0 landi ariwe wagitsinze, abasaba kumufasha guha Imana icyubahiro, birumvikana ko abafana ba APR Fc bitereye mu bicu aba Rayons Sports barimyoza, abashumba baraseka (jye wanditse iyi nkuru nari mpibereye).
Tariki ya 20/05/2017 Sibomana Patrick Pappy yashakanye na Uwase Housnat Sultan usengera mu idini ya Islam bakaba barabanye bamaze imyaka 5 bakundana dore ko urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2012 ubwo aba bombi bigaga mu kigo cy’amashuli cya APE Rugunga.
Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu idini rya Islam bituma uyu mukinnyi ku mazina ye yongeraho izina Sultan. Tariki ya 2 Gashyantare 2018 ni ukuvuga nyuma y’amezi 9, aba bombi Imana yabahaye umugisha w’umwana w’umukobwa, Ubaruta Eleanor Mia.
Sibomana Patrick Pappy ufite imyaka 28 yanyuze mu makipe atandukanye arimo Isonga fc, APR Fc, Shakhtyor Soligorsk fc yo muri Belarus, Mukura Victory Sport, Young Africans, Police FC, Ferroviário da Beira yo muri Mozambique, Gol Mahia, Alittihad Misurata fc yo muri Libia ndetse na Al Wahda fc aherutse gusinyira.
Sibomana Patrick n’umugore we baranezerewe cyane