× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dr Josue washinze Shekinah Drama Team yasesenguye Gospel ya Kenya n’iyo mu Rwanda-VIDEO

Category: Entertainment  »  October 2022 »  Editor

Dr Josue washinze Shekinah Drama Team yasesenguye Gospel ya Kenya n'iyo mu Rwanda-VIDEO

Mbonimpa Josue ni yo mazina ye ari ku indangamuntu ariko benshi bamuzi nka Bishop Josue, abandi bakamwita Dr. Josue ari nayo mazina y’ubuhanzi.

Dr Josue ni umuganga w’umwuga wize Ikiganga muri INES Ruhengeli. Yari amaze igihe kinini ari umuganga muri Kenya, ariko ubu ari kubarizwa mu Rwanda. Ni n’umuhanzi wa Gospel wamamaye mu ndirimbo "Igitondo cyiza" akaba ari nawe washinze Shekinah Drama Team yo kwa Apostle Masasu.

Mu kiganiro Dr. Josue yagiranye na Paradise Tv kuri mikoro ya Nelson Mucyo, yavuze byinshi kuri William Ruto Perezida mushya wa Kenya ahishura ko ari umukristo, anavuga ku itandukaniro riri hagati ya Gospel yo mu Rwanda n’iyo muri Kenya.

Yavuze ko yavuye mu Rwanda mu 2018 ubwo yerekezaga muri Kenya, agaruka mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka. Yavuze kuri Perezida mushya wa Kenya, William Ruto. Ati "Ruto ni umukristo, yakomeje imyemerere kugeza abaye Perezida".

Shekinah Drama Team ahagana mu 1998-1999

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE DR JOSUE YAGIRANYE NA PARADISE TV

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.