Umusizi Murekatete Claudine umwe mu bategerejwe cyane mu gitaramo cyiswe "Inzu y’ibitabo" yasobanuye impamvu yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 25: 3 hagira hati "Siko bizaba, mu bamutegereza nta wuzakorwa n’isoni. Abava mu masezerano nta mpamvu nibo bazakorwa n’isoni".
Aganira na Paradise, Umusizi Murekatete [Murekatete Claudine] usanzwe ari n’umukristo yavuze ko gusoma, kuyoborwa n’ijambo ry’Imana ndetse no kurisangiza abandi ari ubuzima bwe bwa buri munsi. Yongeyeho ko Imana ari umugenga wa byose bityo buri muntu wese akwiriye kuyishima kuko ibyo umuntu ageraho biva mu maboko y’Uwiteka.
Ibyerekeranye n’igitaramo "Inzu y’ibitabo".
Inzu y’ibitabo ni igitaramo ngarukakwezi gitegurwa na Dash Dash Ltd. Kuri ubu iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti "Siko bizahora" cyatumiwemo abantu batandukanye barimo Ben Nganji, Umusizi Murekatete. Ni kuri iki Cyumweru tariki 5/10/2025 kuri Saint Paul.
Umusizi Murekatete ni umwe mu bategerejwe cyane mu gitaramo "Inzu y’ibitabo".
Mbere yo guhura na Rutangarwamahoko, Umusizi Murekatete yiragije Imana.
Nyuma yo guhurira na Dr. Nsabi mu gisigo bise "Arubatse", kuri ubu Umusizi Murekatete ni umwe mu bahanzwe amaso mu gitaramo "Inzu y’ibitabo".
Uyu musizi uzwiho kwitonda, kubaha no kwicisha bugufi azwi mu bisigo nka "Bacuruza iki", "Iwacu bazagukoshe" cyuje impanuro zikomeye ndetse kigahanura urubyiruko rwishora mu busambanyi.