Mu gihe u Rwanda n’isi yose bitegura kwinjira mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, Dove Hotel ikorera i Kigali, yatangije igikorwa gishya cy’iyobokamana bise "Evening Worship Experience – Igisope", kigamije gufasha Abakristo kwishimisha no gusoza umwaka baha Imana icyubahiro.
Iki gikorwa kizajya kiba buri wa Gatanu nijoro, kikazajya kibera kuri Dove Hotel Kigali, ku kibuga cya piscine, guhera saa 5:30 z’umugoroba kugeza saa 8:30 z’ijoro. Umunsi wa mbere wo gutangiza iyi gahunda uzaba ku wa 12 Ukuboza 2025.
Igisope, nk’uko cyiswe, ni uruhurirane rw’indirimbo za kera zo kuramya no guhimbaza Imana, harimo izo mu Kinyarwanda, Igiswayile, Icyongereza ndetse n’Igifaransa – zose zikaba ari izo mu Gitabo, zfite umwihariko wo kuba zarabaye izakunzwe kurusha izindi.
Korali zitandukanye zizatumirwa, harimo n’izifite indirimbo zakunzwe mu myaka yashize, kugira ngo zizataramire ahantu mu buryo bwa’ko kanya zihibereye.
Hazaba harimo New Melody Band, izajya itarama ifatanyije n’abaririmbyi batandukanye. Mu rwego rwo guhuza abahanzi n’abakunzi babo, hazajya habaho umwanya wihariye, bahabwe ahantu hihariye ho kuganirira.
Abazajya bitabira iri joro, bazungukiramo byinshi: - Igihe cyo kuruhuka no kwegera Imana - Icyokezo cyiza cya nijoro, ikawa, massage, pisine n’izindi serivisi za hoteli - Umwanya wihariye wo guhura no kuganira n’abahanzi n’amakorali bakunze.
Intego y’iki gikorwa ni ugufasha Dove Hotel n’abakiriya bayo gusoza umwaka neza mu buryo bw’umwuka, bahuza umuco w’iyobokamana n’imyidagaduro yizewe.
Kwinjira ni ubuntu.
Ni igikorwa kidakwiye kigenewe buri wese ushaka gusoza umwaka neza ari ahantu hizewe hatuma arushaho kwegera Imana.
Philbert Mutumish uyobora Dove Hotel yahishuye agashya bafitiye abakundana yaba abashakanye n’urubyiruko rwitegura kurushinga.
Ati: "Turategura n’iyo bita Couple Night - Ijoro ry’Urukundo (Romance) ku bashakanye, tuzabaha inyigisho z’urushako ariko tukabagabanyiriza n’ibiciro by’ibyumba ku buryo bashobora kuhakorera Retreats. Worship Experience izabyara ibyo byose".
Yakomeje ati: "Hazajya hajyamo n’inyigisho z’urubyiruko rukeneye kubaka, turateganya kugirana ubufatanye n’abantu bafite izo miryango y’ivugabutumwa". Yavuze ko bateganya na Kids Corner - ahantu hashyirwa ibikinisho by’abana aho bazajya baza gukina.
Mu bindi bibaraje ishinga ni ugufasha urubyiruko guhangana n’ibidindiza iterambere ryabo, bityo bakaba bateganya "tushyiramo n’ishami rya Mental health rifasha abana guhangana n’ibibazo bihari mu iterambere" - bakigishwa gukoresha AI, no kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari byo bitera urubyiruko rwinshi ibibazo byo mu mutwe.
Dove Hotel yashyize igorora abakristo baburaga abo bidagadurira