× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bruce Melodie usengera muri ADEPR yiteguye gusohora album ya Gospel mu gihe yakomeza kubisabwa

Category: Entertainment  »  20 January »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bruce Melodie usengera muri ADEPR yiteguye gusohora album ya Gospel mu gihe yakomeza kubisabwa

Bruce Melodie ategereje ko abantu babimusaba ari benshi, agasohora album iriho indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa, akagaragaza ko na we ari Umukristo kandi ukunda Imana.

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, Munyakazi, Igitangaza n’andi mazina menshi agendanye n’imyitwarire yo gukora cyane mu kazi ke k’umuziki, ni umwe mu Bakristo bo mu itorero rya ADEPR wakuze ari umuririmbyi w’imena kandi w’intangarugero muri korali abishyigikiwemo na mama we witabye Imana mu wa 2014.

Ni umugabo uhamya ko akunda Imana kandi ko nk’umuntu wakuze aririmba muri korali ikirokore kikimugendamo, yatangaje ko uretse indirimbo imwe yasohoye mu ziri kuri album ya Colorful Generation yise ‘Nzaguha Umugisha’, abantu nibabimusaba azasohora album iriho indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yakoranye na radio B&B FM ku wa 14 Mutarama 2025, ubwo yagiraga ati: “Nigeze kubwira abantu ko ndi kubakorera album ya Gospel. Impamvu indirimbo nayishyizeho (Nzaguha Umugisha yashyize kuri Colorful Generation Album) kwari ukugira ngo nimbona uburyo bushoboka nzayibakorere (album ya Gospel) nyishyire ku ruhande.”

Gusa, kuyikora ntibivuze ko azaba abaye nka Meddy waretse indirimbo z’isi agahindukirira iza Gospel. Yivugiye ati: “Bitandukanye na bagenzi bange mwo kabyara mwe, bitandukanye no kwakira agakiza kuko nta ho nagashyize, ahubwo nzaba nkoze mu gashaho nkuremo undi muzigo nkubarekurire, kuko ndi umuhanzi w’umunyamwuga ubikora ubikunze. Agakiza ndagafite, yewe ndanasenga, buriya mba numva Imana tubanye neza.”

Yasoje ibyo yavugaga kuri iyi ngingo agira ati: “Mwebwe mubinsabe gusa muzaba mureba.”
Ngo icyatumye asohora indirimbo imwe ihimbaza Imana kuri album, kwari ukugira ngo abantu bumve ukuntu byaba bimeze aramutse asohoye album yazo gusa.

Iyi ndirimbo ya Gospel yise Nzaguha Umugisha, abari mu gitaramo cya Listening Party cyo kumva indirimbo zo kuri album cyo ku wa 21 Ukuboza 2024 muri Kigali Universe, barayishimiye cyane. Ubu yamaze kugera ku mbuga zicuruza umuziki zirimo Audiomack, Spotify, BoomPlay n’zindi.

Nk’uko yabivuze ati: “Reka turekure album (ya Gospel) turebe ko n’abandi barokore bayikunda, kuko hari n’Abisilamu bakunda twa Gospel, urugero nka Muhammad w’inshuti yange ukunda indirimbo za Israel Mbonyi,” nuba umwe mu bayimusaba uciye ku mbuga nkoranyambaga ze, ngo hari icyizere ko azayisohora.

Nzaguha Umugisha yamaze kugera kuri Spotify, Audio Mack, Boom Play, n’ahandi bacururiza umuziki

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.