× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

C John: Wakwitwara ute mu bitaramo bya Gospel uhereye ku cya Chryso Ndasingwa kizabera muri BK Arena?

Category: Opinion  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

C John: Wakwitwara ute mu bitaramo bya Gospel uhereye ku cya Chryso Ndasingwa kizabera muri BK Arena?

Abantu benshi bajya mu bitaramo by’amakorali cyangwa by’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakitwara nk’aho bari mu bitaramo gusa, bakibagirwa ibintu by’ingenzi cyane bagomba kwitaho. Ibyo ni ibihe?

Ibivugwa muri iyi nkuru byose ni ibyatangajwe na Mugabo John (C John) umuramyi akaba n’umuvugabutumwa. Ni ubutumwa yanyujije muri All Gospel Today, urubuga cyangwa ihuriro ry’abantu baturuka mu matorero atandukanye.

C John uzwi mu ndirimbo "Wambereye Mwiza", yagarutse ku mitekerereze n’imyitwarire abantu bagomba kugira mu gihe bitegura cyangwa bari mu bitaramo by’abakozi b’Imana, ahereye ku cyo Chryso Ndasingwa azakorera muri Kigali BK Arena ku wa 5 Gicurasi 2024 (Wahozeho Album Launch Live Concert).

Yagize ati: “Reka duhugurane kivandimwe nk’uko Yesu yabidusabye. Buriya abana b’Imana iyo bagiye mu gitaramo, yego tuba dukeneye kuryoherwa, tugasabana, tukaramukanya n’abantu tudaherukana, ... ariko biba ari n’ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana yacu. Rero ukimenya amakuru y’uko uzajya aho hantu, tangira witegure mu mwuka, usengera icyo gitaramo mu buryo bwose, ariko cyane cyane ku rwawe ruhande.

Abana b’Imana iyo bateranye na Satani araza agaterana na bo, ikiba kigenza Satani ni cya kindi cyo kwica, kwiba no kurimbura. Ni gute twakwitwara mu bitaramo by’abera? Icya mbere, ni ukumenya neza ko tutasohotse gusa ahubwo twaje gushyigikira. Iby’amafaranga sindi bubitindeho, reka mvuge iby’umwuka na byo bike cyane.

Iyo uwateguye igitaramo (igicaniro) afite amavuta akomeye, Satani na we yohereza ibikomerezwa, ni na yo mpamvu nta mwana w’Imana ukwiriye kujya mu gitaramo atiteguye, kuko Satani aba yahagabye ibitero.

Icyo dusabwa rero, buri wese wagiye mu gitaramo cya mwene Se ni ukuba maso agasenga, akarema ikirere kiza, agahamagara ubushake bwa Se (Imana) aho hantu, na ho ubundi ushobora kwisanga Satani agukoresheje mu kwangiriza mwene So utabizi, kandi iyo Satani agukoresheje atyo ntibigarukira aho, ahubwo n’iyo musohotse mu gitaramo akomeza kugukoresha unegura ibitagenze neza.

Icya kabiri, ni ikindi kintu kibi cyane cyo kuba mu gitaramo Mwuka Wera akagenderera abantu wowe ntubimenye. Imana ikaza (ukuhaba kw’Imana kukaba) wowe uri aho, gusa ntumenye ngo ni ibiki. Ariko iyo uri maso mu Mwuka, aho ni ho ukura ibisubizo byawe.

Ku bw’ibyo, gahunda zo kujya aho bacuranga indirimbo nka za Jugumila, (mu bitaramo cyangwa ahandi) muri Wahozeho (Izina ry’igitaramo cya Chryso Ndasingwa) ndazisenye. Niba ari inzenya tuzazitera wenda mbere na nyuma cyangwa tube tuzisunika ubu, ariko hariya kimwe no mu bindi bitaramo cyangwa amateraniro, nta kindi burya kiba gikwiriye gukorwa rwose, uretse gushyitsa neza icyaduhuje.”

All Gospel Today (AGT) ni umuryango watangiriye kuri WhatsApp mu mwaka wa 2013, ritangijwe n’Umunyamakuru Mupende Gedeon Ndayishimiye, rikaba rihuza ingeri zitandukanye z’abantu bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’Iyobokamana (Gospel).

Abarigize by’umwihariko ni abashumba bahagarariye amatorero atandukanye, abavugabutumwa, abahanzi, abakuriye amakorali n’amatsinda y’abaririmbyi, abanyamakuru, n’abatunganya umuziki, abayobora ibitaramo (MCs), n’abandi.

C John atangaje izi mpanuro habura iminsi ibiri gusa ngo muri BK Arena habere igitaramo cy’amateka atazibagirana. Ni igitaramo cyitwa "Wahozeho Album Launch", kikaba cyarateguwe na Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo "Wahozeho" yifatiye imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo kizaririmbamo Chryso Ndasingwa, Aime Uwimana, Papi Clever na Dorcas, Josh Ishimwe, True Promises, Azaph Music International na Himbaza Club. Kizayoborwa na Tracy Agasaro, hanyuma Apostle Masasu Yoshua niwe uzabwiriza ijambo ry’Imana.

C John yagaragaje ibikwiriye kuranga abitabira ibitaramo bya Gospel

Igitaramo "Wahozeho Album Launch" gitegerejwe na benshi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.