× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iyo Yesu aza kubaho nk’umuhanzi wa Gospel, utekereza ko igitaramo yari gukora cyari kuba kimeze gute?

Category: Opinion  »  May 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Iyo Yesu aza kubaho nk'umuhanzi wa Gospel, utekereza ko igitaramo yari gukora cyari kuba kimeze gute?

Yesu Kristo ni umwe mu bantu wavuga ko babayeho nk’ibyamamare bikomeye mu gihe bariho na nyuma yaho. Icyakora ubwamamare bwe si nk’ubw’abandi bahanzi basanzwe, ahubwo bwo burenzeho. Ese byari kugenda bite iyo aramuka abaye nk’umuhanzi wa Gospel, agakorera igitaramo ahantu runaka?

Yesu Kristo yabayeho mu gihe nta terefoni cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho nk’ubwo muri iki gihe, aho interineti yatumye isi yose iba umudugudu, ku buryo mu isegonda rimwe ushobora kumenya ibiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukamenya ibiri kubera muri Canada, cyangwa ibiri kubera mu bindi bihugu byo ku yindi migabane kandi wibereye mu Rwanda.

Kugira ngo umuntu amenyekane bigeze aho, byasabaga ko aba ari umwigisha ukomeye muri Isirayeli, ku buryo mu gihe abantu babaga bateraniye ku rusengero rw’i Yerusalemu bashoboraga kumubona bakamumenya, dore ko mu buzima busanzwe basengeraga mu masinagogi, bakajya mu rusengero rimwe mu mwaka, mu gihe cy’iminsi mikuru, cyangwa akaba afite umwanya wo hejuru mu butegetsi, urugero nka Herode wari umwami wa Yudeya, Pilato n’abandi.

Kugira ngo ubutumwa butambuke, byasabaga ko abantu babukwirakwiza hagati yabo, byaba ngombwa bakohereza intumwa yo kujya kubutangaza. Ikindi, wasangaga nko mu gihe intumwa ivuye ku mwami w’abami yabaga igomba guha umwami ubutumwa yaragombaga kumubaririza, kuko yabaga izi izina gusa, itazi isura.

Icyakora, muri Isirayeli hose bari bazi Yesu bitewe n’ibikorwa yakoraga. Ibi ni byo byatumye Paradise yandika iyi nkuru, kandi nawe ubitekerejeho wakumva ari ngombwa. Tekereza gato kuri ibi: “Niba Chryso Ndasingwa na Israel Mbonyi bafatwa nk’ibitangaza mu Rwanda kuko bujuje BK Arena, Yesu we byari kugenda bite iyo aba afite ahantu arakorera igitaramo?”

Abahanzi bo muri iki gihe, iyo bafite ibitaramo biyambaza imbuga nkoranyambaga, amaradiyo n’amatereviziyo, kugira ngo bamenyeshe abantu (na bwo babamenye binyuze muri izo nzira) ko bihari, bakabamenyesha isaha, bakabasaba amafaranga yo kubashyigikira, kandi ari indirimbo gusa bahimbye.

Yesu we, yamenyekanye cyane nta koranabuhanga, nta tumanaho ryihuse nk’iry’ubu, ariko yaramenyekanye kugera ku rwego rw’Umwami w’Abami w’Abaroma. Yesu yakoraga ibitangaza, agakiza indwara, akazura abapfuye, agahindura amazi divayi, akirukana abadayimoni n’ibindi. Abantu yakizaga yababuzaga kubitangaza, ariko ntibabyumvaga, ahubwo byasaga n’aho abasabye kubyamamaza.

Umunsi umwe ubwo yifuzaga kuba ari ahantu hitaruye, yafashe ubwato yerekeza ahantu ha wenyine ngo yiherere, ariko abantu bamenya amakuru y’aho ari. Baturutse mu mijyi baza aho ari. Iki gihe, bwagorobye ari kumwe na bo, abigisha. Ni bwo yabonye ko bashonje, mbere yo gutaha atubura amafi n’imigati, abarenga ibihumbi bitanu bararya barasagura. Wabisoma muri Matayo 14:14-21.

Uyu mubare ni uw’abagabo gusa, abagore n’abana ntibarimo. Abahanga bavuga ko abagore n’abana bari benshi kurusha abagabo, cyane ko Yesu yagiraga ati: “Mureke abana bato bansange,” bisobanuye ko aho yabaga ari habaga hari abana benshi.

Nibura, umugore umwe yabaga afite umwana urenze umwe, kandi hari n’abagabo babaga bazanye n’umugore urenze umwe, dore ko byari umuco ku bagabo bamwe. Muri make, izi ntiti mu bya Bibiliya zivuga ko nibura Yesu yagaburiye abarenga ibihumbi 25, bitari munsi ya 20.

Birumvikana ko iyo aba ari umuhanzi, abari kuza bari kurengaho, kuko yari kuba afite indirimbo zamamaye kurenza "Nina Siri" y’umuhanzi wo mu Rwanda imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 47 (niyo ya mbere ya Gospel mu Rwanda).

Iyo Yesu aza kuba ari umuhanzi, indirimbo ziba zararebwe bikomeye kurenza na "What A Beautiful Name" ya Hillsong Worship ifite agahigo kuba indirimbo ya mbere ya Gospel yarebwe cyane ku Isi kur Youtube aho imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 548.

Abantu bose bari kuba bazizi mu mutwe, kandi na n’ubu ziba zikiririmbwa. Yari gutuma n’abadakunda inyigisho ze baza kwiyumvira indirimbo ze. Iyo aba nk’Umunyarwanda, Stade Amahoro yakira abagera ku bihumbi 45 yari kujya imubana nto mu bihe by’ibitaramo.

Ntiyari gusaba amatike kuko atagenzwaga n’amafaranga, ahubwo yari kubaririmbira ku buntu. Abantu bari kujya bava mu bindi bihugu baje mu gitaramo cye, bamwe bakahagera habura iminsi myinsi kugira ngo batazacikanwa. Mu gihe amatike yo kwinjira ashira mbere ku bandi bahanzi bikaba inkuru, Yesu we bari kuzura ahazabera igitaramo habura nk’icyumweru, bakaza barapfunyitse, bitwaje byose.

Ikibabaje, ni uko hari kuba umuvundo bamwe bakaba banahasiga ubuzima kubera ubwinshi bwabo. Icyakora, Yesu yari gutuma igitaramo cye kirushaho kwamamara, kuko abapfuye yari guhita abazura bakongera bagataramana. Byari kuba bidasanzwe!.

Yesu iyo aba umuhanzi, yari gukora indirimbo zizahora ziririmbwa iteka mu isi yose, kuruta uko inkuru ze zisomwa muri iki gihe. Yari kujya akora igitaramo, igihugu cyose kikaza, bitabaye ngombwa ko atanga amatangazo.

Icyakora, biratangaje ko umuntu w’icyamamare nk’uwo yaje kwicwa, na bwo azize amagambo ye yamamaye, urugero nk’aho yavuze ko yasenya urusengero akarwubaka mu minsi itatu, abamurwanyaga bakabyumva nabi, bakibwira ko ari urw’i Yerusalemu yavugaga, kandi yarerekezaga ku kuba azicwa akazuka nyuma y’iminsi itatu.-Matayo 26:61.

Nyuma yo kwicwa, yazutse hashize iminsi itatu, asubira mu ijuru aho yaturutse, ariko na n’ubu ntarava mu buzima bw’abantu, kandi azabuhoramo afatwa nk’Umwami w’ibihe bitarondoreka.

Ibi byiza byose birashoboka ko tuzabibona mu Ijuru kuko Bibiliya ivuga ko iby’amaso yacu atarabona n’ibyo amatwi yacu atarumva ni byo tuzabonayo. Hari n’ibihimbano by’Umwuka bivuga ko mu Ijuru hazaba igitaramo gikomeye ndetse ngo Yesu azaririmbira umugeni we (Itorero) kandi n’Imana izaririmba. Bizaba ari agahebuzo!!

Wowe uratekereza ko igitaramo Yesu yari gukora iyo aza kuba umuhanzi yari kubona ahantu ho kugikorera?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Yesuweee mbega inkuru yandikanye ubuhanga!! Cyakoze paradise basi murakoze Murakarama

Cyanditswe na: Kwitonda Peter  »   Kuwa 16/05/2024 01:33