× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ukuri ku bitaravuzweho rumwe ku mbyino y’Igisirimba - Igice cya 1

Category: Opinion  »  October 2022 »  Nelson Mucyo

Ukuri ku bitaravuzweho rumwe ku mbyino y'Igisirimba - Igice cya 1

Usomye Zaburi ya 150 yose ikwereka ubutumire bukomeye ku guhimbaza Imana.

Uburyo bwo gushima no gushimisha Imana bwagutse buvuga ku ndirimbo imbyino n’ibikoresho bya muzika.

Mu minsi yashize bamwe mu bavuga rikijyana muri Gospel, Abapasiteri, Abavugabutumwa n’Abasesenguzi, bagaragaye bacyaha Igisirimba n’Abagikora barimo ba Gisirimbere, Abinazi n’Ingurutsi nk’uko bakunda kubita.

Ese ikibazo ni Igisirimba? Ikibazo ni ababyinnyi bacyo ? Mu by’ukuri ikibazo ni ikihe cyatuma igisirimba cyamaganwa?

Nagize amahirwe yo gutaramana n’abataramyi beza reka mbite abaramyi kuko bikorwa mu ishusho yo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu myaka ishize Igisirimba cyagize umumaro mu kuvuga ubutumwa mu rubyiruko. Hari ahantu hamenyekanye cyane kubera hagiye haboneka abantu bahimbaza Imana mu buryo bw’Igisirimba.

Aha twavuga nk’ahitwa mu Kanogo, mu Gatatu kuri Nazareni, Foursquare n’ahandi. Uwakiraga ubutumire wese akibona ko ari hamwe muri aho hantu cyangwa ahandi, yahitaga amenya ko agiye kongeta gutarama.

Ese Ikibazo ni Igisirimba ?

Bibiliya iratubwira ngo "Muyishimiye ijwi ry’Imirya n’inanga nebelu n’inanga ishako n’imbyino ndetse n’Imyironke byose biguhimbaze".

Twagiye tubona abantu bacyaha uburyo igisirimba cyahinduye ishusho yo guhimbaza Imana aho bamwe bashinja abakora igisirimba kugikorana amarangamutima arenze ndetse no gushaka kukivangira cyane kurenza kukigira ’Sytle’ yo guhimbaza Imana.

Bamwe mu baganiriye na Paradise.rw bavuze ko bashyigikiye abashumba bacyashye ba gisimbere. Umwe yagize ati "Nashyigikiye Context ya Bishop Dr.Masengo Fidèle yo gusaba ko abasirimba bagomba kujya bubaha agatuti". Aha yashakaga kumvikanisha ko abasirimba bakora akavuyo, abavanamo inkweto mu materaniro, abandi bagakora za ’Gymnastics’, abandi bakagushana hasi n’ibindi.

Ibi byanteye kwibaza niba ikibazo cyaba ari igisirimba cyangwa abagikora. Mu gusubiza iki ikibazo, reka turebere hamwe ibyiza by’Igisirimba

Ibintu bitatu (3) byiza ku mbyino y’Igisirimba

1.KUREBA UKO KIBYINWA BISHIBURA IBYISHIMO: Guhimbaza Imana mu mbyino y’Igisirimba benshi bahamya ko bishibura ibyishimo bikanabyara inyota yo guhimbaza Imana. Urugero, iyo ufite ubunebwe bwo guhimbaza Imana, hari ubwo wakwisanga wageze mu bahimbaza.

2. IGISIRIMBA NI IMBYINO Y’ABATO N’ABAKUZE: Twagiye tubona amashusho menshi y’abato n’abakuze bahimbaza Imana mu gisirimba, yaba mu rusengero cyangwa mu bihe byo kujya gusenga (Ihuduma).

3. IGISIRIMBA GITANGA UMUSARURO MU IVUGABUTUMWA: Abantu benshi baguha ubuhamya ko bagiye bakizwa kubera kwitabira ibitaramo byo gusirimba. Ibi ubibonera bwitabire mu bw’Ibitaramo by’igisirimba aho umubare munini aba ari urubyiruko.

Bityo rero usuzumye ibyo byiza bitatu (3), wasanga ko IGISIRIMBA nk’imbyino yo guhimbaza Imana ari ikiraro cyo gucishaho amashimwe yuzuye umutima.

Kuki Igisirimba kiba Ikibazo kuri bamwe ?

Kimwe n’izindi ’Style’ za muzika nka Reggae, Ikizulu, Ceben, Igisirimba nticyari gikwiye kuba "Ikibazo" ahubwo ikibazo cyana ugikora (umuntu usirimba).

Ibintu bitatu byatuma wangisha abantu Igisirimba:

1. KUKIBYINA NTA NTEGO:

Hari ikibazo mu buzima abantu bamwe bagira aho ushobora kubona umuntu agerageza kwigana no gushaka kwigira uwo atari mu mbaga y’abantu, ariko ugasanga ibyo akora byose biragaragarira buri wese ko abeshya.

Kubyina uhimbaza Imana mu gisirimba nta mpamvu ufite yaba iy’amashimwe cyangwa iy’ubusabane n’Imana, bimeze nko gukora siporo cyangwa wishyusha, usa n’urwanya ubukonje.

2.GUKATA IMBYINO UKAVUGA

Iyi uhimbaza ugomba kugabanya amagambo ya hato na hato kuko biri mu birambirana ukaba wanatandukira kandi bitari ngombwa kimwe n’ahandi hose ni byiza kubahiriza gahunda nita utateganyijwe kubwiriza himbaza maze wicare.

3. KWICA GAHUNDA NYAMARA UKABYITIRIRA UMWUKA WERA

Imbere ku gatuti si ahantu hakorerwa akavuyo ’desordres’, Umwuka Wera aberaho kuyobora gahunda neza. Igihe kirageze kandi kirasohoye ubwo abaramya baramya mu kuri no mu mwuka.

Mu gice cyacu cya Kabiri tuzabagezaho uburyo Igisirimba cyagira imbaraga ahubwo kikaba cyakwiganwa mu mahanga yose nka ’Style’ nk’izindi zose kigakoreshwa n’abantu bose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.