Kubera uruhare bagira mu gutuma abantu babana neza kurushaho, hari abemeza ko abanyamakuru n’abahanzi ba Gospel bakwiriye gufatwa nk’inzego zikomeye muri Leta kandi bakarindwa byihariye, bakabishimirwa, mu gihe abandi babafata nk’abantu basanzwe.
Mu myaka ya vuba aha, uruhare rw’itangazamakuru n’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu mibanire y’abantu, mu mibereho y’imiryango ndetse no mu iterambere rya sosiyete ruracyavugwaho byinshi.
Icyakora, ikibazo gikomeye kigenda kivuka ni iki: ese abanyamakuru n’abahanzi ba gospel bakwiriye gufatwa nk’inzego zikomeye muri Leta, kandi ibyo bikaba byatuma bashimirwa nk’abafite uruhare runini mu miyoborere n’iterambere?
Iki kibazo si gishya mu nyigisho z’abahanga mu mibanire, mu itangazamakuru ndetse no mu bukungu, ahubwo ni ikibazo cyo gusubirwamo, kigahabwa umwanya mu nzego z’umuco, kumenyekanisha amakuru no kwamamaza ubutumwa buhindura benshi.
Abahanga mu mibanire ya muntu n’imibanire ya sosiyete, barimo Émile Durkheim n’abandi bemeza ko umuco ari imwe mu nkingi zikomeye zishyigikira ubumwe bw’igihugu.
Mu bihugu byinshi, umuziki w’iyobokamana, by’umwihariko gospel, ubera abantu icyambu kibahuza, kikabaha icyerekezo, kikabageza ku mwuka w’ubwiyunge no kurwanya ihungabana rituruka ku bibazo by’igihugu.
Mu Rwanda, abanyamakuru n’abahanzi ba gospel bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uyu mwuka: barahumuriza, bakigisha, bakagabanya umubabaro mu mitima y’abahuye n’ibikomere ndetse bakagira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.
Iyo umuhanzi cyangwa umunyamakuru agaragaje ubutumwa bwubaka, agira ingaruka ku mibereho ya rubanda ziruta kure iza politiki z’igihe kigufi.
Abantu benshi bavuga ko umuhanzi Theo Bosebabireba yafashije imitima ya benshi. Urugero ni Scovia Mutesi, umunyamakuru ukomeye cyane mu Rwanda, wigeze gutangaza kuri television ye Mama Urwagasabo ko Theo Bosebabireba yahimbye indirimbo ziri mu byagize uruhare mu kugabanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Hari n’abemeza ko zafashije benshi gukira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu wa 1994.
Abahanga mu itangazamakuru nka McQuail bagaragaza ko itangazamakuru ari ijisho rya rubanda, rikanayobora imitekerereze ya sosiyete.
Abanyamakuru, baba ab’amadini cyangwa ab’andi mashami, bafasha abaturage gusobanukirwa ibibera mu gihugu, bakabafasha kubona ukuri, bakagena ibiganiro mu ruhame kandi bakigisha abaturage, bakabaha ubumenyi burenze ibitekerezo biva mu nyigisho za politiki.
Nubwo itangazamakuru ry’iyobokamana ritajya mu makimbirane ya politiki, rikora inshingano yo kongera umuco w’ubunyangamugayo, ubupfura n’ubwitonzi mu baturage. Aha ni ho ikibazo cyacu gitangirira kugira intego:
Ese umunyamakuru wa gospel, ukora akazi ko kuzamura imibanire y’abantu, ntaba afite agaciro ku rwego rumwe n’inzego zifasha abaturage kumenya amakuru y’ukuri?
Abashakashatsi mu bijyanye n’umuco n’ubuhanzi bemeza ko umuziki ari igikoresho gikomeye cyo guhindura imyumvire.
Mu Rwanda n’ahandi ku isi, abahanzi ba gospel bafata umwanya munini mu buzima bw’abaturage: bavugira mu ndirimbo ibyo abantu batinya kuvuga mu ruhame, bagashyiramo ubutumwa bw’ihumure, ubutumwa bw’amahoro, n’ubugenewe kurwanya ibiyobyabwenge, ibibazo by’amarangamutima n’indi migenzo mibi.
Leta nyinshi zishyiraho amarushanwa y’imbyino, inkunga ku bahanzi cyangwa ibihembo by’abantu bubaka sosiyete mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo.
Mu Rwanda, bigaragara ko abahanzi ba gospel bagira uruhare rufatika mu guha abaturage icyerekezo cyo kwizera, kwihangana no kubaka imiryango ihamye, kandi ibi na byo ni ibikorwa bishimangira imiyoborere myiza.
Ku wa 5 Ukwakira 2025, umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Gikristo, Moses Bliss, yahawe Impamyabumenyi y’icyubahiro (Honorary Doctorate) mu by’umuziki n’ubugeni (Music and Performing Arts), ayihawe na Global University of Science and Technology, USA, ku bufatanye na Clima Africa Leadership Academy.
Moses Bliss yashimiwe by’umwihariko uruhare rwe mu gutanga ubutumwa bw’icyizere n’urukundo binyuze mu bihangano bye nka Too Faithful, Miracle No Dey Tire Jesus, na Bigger Everyday, byahinduye ubuzima bwa benshi.
Impamyabumenyi y’icyubahiro ntiyari igendanye n’amashuri asanzwe yize, ni ikimenyetso cy’ishimwe ku musanzu we ukomeye mu muziki w’ivugabutumwa no mu kwereka urubyiruko icyerekezo binyuze mu mpano ye n’umuhamagaro afite.
Kuvuga ko bagomba gufatwa nk’inzego za Leta birasaba kwitonda. Inzego za Leta zifite inshingano runaka ziganisha ku mitegurire, ishyirwa mu bikorwa n’igenzura rya politiki n’amategeko. Abanyamakuru n’abahanzi ba gospel ntibakora mu rwego rwa politiki. Ariko bafite inzego zihariye z’uruhare rwabo mu baturage, kandi izi nzego zigira ingaruka kuri gahunda z’igihugu.
Icyakora abahanga mu miyoborere nka Max Weber bagaragaza ko hari ubushobozi butatu: ubutegetsi bwa politiki, ubutegetsi bw’umuco, n’ubutegetsi bw’urukundo/ubuyoboke. Abahanzi n’abanyamakuru ba gospel bagendera ku buhanga bwa gatatu, ububasha bwo kuyobora umutima.
Barayoboye ariko si abanyapolitiki; bakagira ijwi ariko bitari mu mategeko. Ni yo mpamvu ingingo yo kubashyira mu nzego za Leta yasa n’igerageza kwivanga mu mwimerere w’akazi kabo.
Aha ni ho harimo igisubizo gikomeye. Gutanga umusaruro mu mibanire y’igihugu ntibisaba kuba umuntu ukomeye ugomba gushyirwa mu nzego za Leta. Ahubwo bisaba ko ibikorwa byawe bimenywa, bigafatwa nk’ibigira agaciro mu kubaka igihugu.
Abanyamakuru n’abahanzi ba gospel: bigisha indangagaciro, bahumuriza imitima ya benshi, bakumira ibibazo by’imibanire, bafasha mu kubaka ubumwe, bakarwanya ingeso mbi binyuze mu butumwa.
Ibi byose bihesha igihugu inyungu itagira ingano. Ni yo mpamvu igihugu cyakwiriye kubashimira ariko mu buryo bujyanye n’ubuhanzi n’itangazamakuru, aho gushyirwa mu nzego za Leta.
Abanyamakuru n’abahanzi ba gospel si inzego za Leta, ariko ni inkingi zikomeye z’igihugu.