Pastor Perry Noble yanenze abayobozi b’imirimo mu nsengero bavuga ko abagore batagomba kubwiriza nk’abapasiteri yivuye inyuma, anabibutsa ko ari bo bamenye ko Yesu yazutse bwa mbere, bityo ko nta mugire, nta makuru yuko Yesu yazutse.
Mu nama y’ibibazo n’ibisubizo yabereye mu rusengero ku ya 5 Gicurasi 2024, abagize itorero babajije umushumba mukuru wungirije w’imyaka 52 mu itorero rya Chance Church i Anderson, muri Karoline y’Amajyepfo, Pastor Noble Perry, uruhande ariho n’ibitekerezo bye ku ngingo yo kuba abagore baba abapasiteri.
"Muri Bibiliya yose, Yesu yazamuye abagore. Icyakora, hari ibice bya Bibiliya bivuga ku ruhare rw’umugore nk’umushumba". Umwe mu bateranye amaze kuvuga aya magambo, yamubajije agira ati: "Ese abagore bemerewe kuba apasiteri, cyangwa bemerewe kwicarana n’abana gusa bagatega amatwi?"
Noble yamusubije agira ati: "Ndashaka ko utekereza kuri iki kintu mu munota. Tekereza ku bagabo, mu murimo w’Imana by’umwihariko, kubera ko uzi ko ari ubunyangamugayo bwerekeye ku bagabo bonyine, bituma wumva ko bashobora kwigisha, abagore bo ntibabe abapasiteri."
Yongeyeho ati: "Ndashaka ko ubitekerezaho. Ushobora gutumira n’umwe muri bo iwawe ngo nibura habeho gusangira? Oya, kuko ari igice cy’umubiri wa Kristo - ariko benshi muri bo basa n’abashyizwe inyuma.”
Abahanga mu bya tewolojiya bavuga ko Bibiliya ivuga ko abagore batagomba kuba abayobozi cyangwa kwigisha nk’abapasitori bakunze gushingira kuri 1Timoteyo 2:12, hagira hati: "Kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituze (aceceke).”
Pastor Noble yavuze ko igihe Pawulo yavuganaga na Timoteyo akamubwira aya magambo, yavugaga ikibazo cyihariye cyari mu itorero rya Efeso. Ati: "Ijambo ry’Imana ntiryivuguruza. Ibi ndabivuga buri gihe, kandi nzongera kubivuga: ’Abagore ni bo bantu ba mbere batangaje Izuka rya Yesu".
Yabishimangiye agira ati: "Niba abagore badashobora kuba ababwiriza cyangwa abapasiteri, ntitwamenya ko Yesu ari muzima".
Ibyo Noble yavuze bishingiye muri Matayo 28. Umumarayika yabwiye abagore babiri barimo Mariya Magadalena ko Yesu yazutse. Ubu butumwa ntibwahawe umugabo, ahubwo n’ababumenye babuhawe n’aba bagore.
Kuba bariya bagore baratangarije Isi izuka rya Yesu, mu yandi magambo ni Abavugabutumwa/Abapasitori beza bahamije ibyo biboneye. None wahera he wemera Yesu yazutse mu gihe utemera inkuru nziza itangajwe n’umugore?
Ibi, Pastor Noble abishingiraho, akavuga ko uhakana ko abagore baba abapasiteri anahakana umuzuko wa Yesu, kuko abagore ari bo bawubwiwe mbere, bakawutangaza mbere. Avuga kandi ko ibivugwa muri uriya murongo wo muri 1Timoteyo byarebaga Abefeso gusa.
Ni umwe mu bemera ko abagore baba abigisha mu nsengero, mu gihe bamwe bagikomeje kubujyaho impaka.
Pastor Perry Noble
Abagore ni bo bamenye kandi batangaza ko Yesu yazutse mbere